• dube

    Benjamin Dube watumiwe na True promises yatangaje igihe azagerera mu Rwanda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 8, 2019

    Benjamin Dube,wubatse izina muri Gospel ya Afurika yamaze gutangaza igihe azagerera mu Rwanda aje gutarama mu gitaramo yatumiwe mo na True Promises Ministries cyiswe True Worship anasezeranya abanyarwanda ko bazagira […]




    Benjamin Dube,wubatse izina muri Gospel ya Afurika yamaze gutangaza igihe azagerera mu Rwanda aje gutarama mu gitaramo yatumiwe mo na True Promises Ministries cyiswe True Worship anasezeranya abanyarwanda ko bazagira ibihe byiza.

    dube
    Benjamin Dube azagera mu Rwanda ku wa gatandatu

    Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bacye kizaba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 mu mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena i Rusororo kuva saa Cyenda z’amanywa.

    Uyu muramyi w’Umunyafurika y’Epfo ugiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yamaze kwemeza bidasubirwaho ko mu mu masaha make ari imbere azaba yasesekaye mu Rwanda anashimangira ko yiteguye kuzagirana ibihe byiza n’abakunzi ba Gospel mu Rwanda.

    Ibi yabitangaje mu mashusho yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2019 aho yanagaragaje ibyishimo afite byo kugera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere.

    Yagize ati “Muraho mwese Banya-Kigali! Ni Bishop Benjamin Dube, Ndagira ngo mbabwire ko Rwanda-Kigali nzabageraho kuri uyu wa Gatandatu,..nzazana na band yanjye, tuje mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 muri Intare Conference Arena. Tuzagira ibihe byiza cyane, bizaba ari ukuramya bya nyabyo.Nishimiye kuzababona tukagirana ibihe byiza.Muzaze mwese dusangire umunezero binyuze mu kuramya Imana.”

    Iki gitaramo kiri mu bizaba bikomeye muri uyu mwaka, uretse Pastor Benjamin Debe, kizitabirwa n’abandi baramyi bakomeye mu gihugu ndetse n’amatsinda yigaruriye imitima ya benshi arimo Alarm Ministries, Shekina yo muri Restauration Church Masoro, Sam Rwibasira.

    Ku bari kugura amatike mbere y’igitaramo bari kwishyura ; 7000frw mu myanya y’ahasanzwe (Ordinary), 10.000frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 20.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP) mu gihe abazayagura ku munsi w’igitaramo bazaba bari kwishyura 10.000frw ahasanzwe (Ordinary), 15000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 25.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP).

    benjamin-tickets-6366551561624559

    dube

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo