• dube3

    Benjamin Dube wari utegerejwe na benshi yageze I Kigali- Amafoto

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 10, 2019

    Umuramyi ukomoka muri Afurika y’epfo ufatwa nk’ikitegererezo kuri benshi yamaze kugera I Kigali aho aje kwitabira igitaramo”True worship” cyateguwe n’itsinda rikomeye hano mu Rwanda rya ‘TRUE PROMISES’ kizaba tariki ya […]




    Umuramyi ukomoka muri Afurika y’epfo ufatwa nk’ikitegererezo kuri benshi yamaze kugera I Kigali aho aje kwitabira igitaramo”True worship” cyateguwe n’itsinda rikomeye hano mu Rwanda rya ‘TRUE PROMISES’ kizaba tariki ya 11 Kanama 2019 muri Intare conference Arena i Rusororo

    dube3

    Mu gitando cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10.8.2019,mu masaha ajya kwegera Saa moya n’igice nibwo uyu muhanzi yari ageze ku kibuga k’indeg I Kanombe,Benjamin Dube yavuze ko ashimira Imana cyane yamufashije kugera mu Rwanda amahoro.

    Yagize ati “Ndishimye! Imana yakoze,ko nshoboye mbashije kugera i Kigali. Tuzagira ibihe byiza mu gitaramo. Ntabwo turi hano kugira ngo tumenyekane ahubwo turi ikiraro Imana izakoresha kugira ngo abantu bayiyegurire kandi bayikorere,”

    Yakomeje ati “…Iki ni cyo gihe ku Rwanda. Ndavuga iby’umwuka…tugomba kugira umwanya wo kuvugana n’Imana. Tugomba gukorera Imana tugakora imirimo yayo. Imana yiteguye kudukorera byose.Icyo tugomba kwemera ni uko Imana ihari kandi ikora. Twiteguye ibirenze ibyo, ndizera neza ko abantu bazakira (gukira) bazakira Uwiteka kandi bizaba ari ibihe bidasanzwe by’umunezero,”

    Benjamin Dube wari ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere yavuze ko nta byinshi aruzi usibye muri Film gusa ahamya ko azi neza ibihe bibi rwanyuzemo.

    Yavuze ko kandi mur Gospel y’u Rwanda azi umunyarwandakazi Precious Nina Mugwiza bahuriye muri Amerika mu mwaka ushize agashima impano ye, nawe azaba ari mu itsinda rizamufasha kuramya no guhimbaza Imana.

    Dube n’itsinda ry’abamuherekeje barimo abaririmbyi n’abacuranzi be uyu munsi baraza gusura  urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali(Gisozi).

    Indirimbo zinyuranye nka “Ngiyakuthanda”, “He keeps on doing”, “Yiwo Lawa Amandla”, “Bless the Lord”, “Bow dawn and worship” n’izindi nyinshi nizo zazamuye izina rya Benjamin Dube.

    True Promises yamutumiye izwi cyane mu ndirimbo ‘Mana Urera’ , “Nzakwamamaza”, “Wadushyize ahakwiriye”, “Nzamubona”, “Ndabihamya” n’izindi.

    dube

    abanyamakk

    dube2

     

    dube4
    Benjamin Dube yifotoranya n’abaririmbyi ba True promises
    dube5
    Uyu muramyi yakirijwe urugwiro rwinshi

    dube6

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo