• incendie-a-paris

    Bazilika ya Notre dame ya Paris yafashwe n’inkongi y’umuriro ukabije

    Yanditswe na IBYIRINGIRO April 16, 2019

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru le Monde, inkongi y’umuriro udasanzwe yibasiye Bazilika(cathedrale) ya Notre Dame de Paris guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mata ahagana mu ma saha ya saa […]




    Nkuko tubikesha ikinyamakuru le Monde, inkongi y’umuriro udasanzwe yibasiye Bazilika(cathedrale) ya Notre Dame de Paris guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mata ahagana mu ma saha ya saa 6h50 z’umugoroba maze irangirika cyane.incendie-a-paris

    Umuvugizi w’iyi Bazilika yavuze ko Abashinzwe kuzimya umuriro  batabaye ,mu rwego rwo kuzimya umuriro wibasiye iyi Bazilika ya Notre Dame de Paris  kuri uyu wa mbere no kuwa kabiri.

    Generali Jean Claude Gallet uyobora Burigade y’abashinzwe kuzimya inkongi i Paris yatangaje ko umuriro wafashe iyi Bazirika kuburyo 2/3 byayo  by’igisenge byangiritse

    Perezida wa Repubulika y’Ubufaransa Emmanuel Macron yahise avuga ako kanya ko bazongera bakubaka ino Bazilika ya Notre Dame de Paris.

    Urukiko rwa Paris narwo rwahise rufungura iperereza kubijyanye n’icyaba cyihishe inyuma y’iri yangirika rikomeye rya Bazilika ya Notre Dame de Paris ryatewe n’inkongi y’umuriro mwishi.




    Ibitekerezo