• 31819451_10214878877472722_3440183192512888832_n

    BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE ( IGICE 1,2)- Bishop Dr. Fidèle MASENGO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 14, 2019

    (IGICE CYA I) Abaroma 12:2 – Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. […]




    (IGICE CYA I)

    Abaroma 12:2 – Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

    Muri iki gitondo nifuje gusubira mu nyigisho ivuga ku mpinduka Imana yiteze kuri buri mukristo.

    Nk’umushumba njya mpura n’abashakanye kenshi aho rimwe na rimwe umwe muri bo ambwira ngo “usengere umugore/umugabo wanjye ahinduke”; “Kuva tubana yananiwe guhinduka”; “usengere abana banjye bahinduke”; “nategereje ko umuyobozi wanjye mu kazi ahindura imyitwarire ndaheba”; “umuturanyi wanjye n’umuntu ugoye, umusengere azahinduke”.

    masengo.2
    Bishop Dr. Fidèle MASENGO

    Uyu mutwe w’ijambo umazemo imyaka myinshi. Imana yatangiye kuwunganirizaho muri 2008 inyereka ubuzima bamwe mu bakozi b’Imana ndetse n’abakristo babayemo. Irambwira ngo “ABANTU BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE”.

    Nitegereje nasanze abantu benshi barahinduye amazina bitwa abakristo ariko bataribo nyabyo. Abantu bitwa abanyamasengesho ariko ntibabayeho nk’abo; bavugwaho impano ariko nta mbuto zazo bagira. Bitwa abashumba ariko nta mbuto z’abashumba bagira; bitwa abahanuzi ariko nta mbuto z’abahanuzi zibaranga. Nta rukundo. Imanza zabo ntaho zitaniye n’izabapagani. Imibereho yabo ntiyahinduwe n’Ijambo ry’Imana.

    Nyamara abo tubana, abo tuvukana, abo dusengana,  badutegerejeho impinduka kuruta kubabwirwa ko twahinduye gusa izina. Sosiyete itwitezeho impinduka, etc.

    Imana nayo itwitezeho impinduka! Si ngombwa ko tubwira abantu ko turi abakristo ariko ni ngombwa ko abatubona batubonamo ubukristo n’ubwo tutabivuze.

    Maze gutekereza kuri iri jambo nibajije ibibazo bikurikira :

    1) Impinduka isobanura iki ku bakristo?

    2) Intego yo guhinduka ni iyihe ku mukristo?

    3) Impamvu yo guhinduka ni iyihe?

    4) Ni iyihe nzira umuntu anyuramo kugirango ahinduke?

     

    Kugira ngo ndaha abasomyi inyandiko ndende, ndirinda kwinjira muri ibi bibazo none. Ariko ndasaba buri wese kwibaza no kwisubiza iki kibazo: Naba narahindutse? Naba nifuza guhinduka? Niba ari yego, mu biki? Kandi kuberiki?

     

    ( IGICE CYA 2)

     

    NONE SE WAHINDUTSE KUKI? (Abaroma 12:2)

    Nyuma y’inyigisho natanze benshi bagiye banyandikira babaza ko nzakomeza uyu mutwe w’ijambo. Nk’uko nari nabivuze iyi nyigisho irakomeza.

    Uno munsi ndavuga ku bisobanuro byo ” guhinduka”.Ijambo  “guhinduka” rikoreshwa muri kiriya cyanditswe riva mu rurimi rw’urugiriki “metamorphosis” biva mu nshiga “metamorphoo” bivuga gufata indi shusho. Niryo ryakoreshejwe bavuga ukuntu “amazi” yabaye “vino” I Kana. Ni naryo ryakoreshejwe Yesu arabagirana imbere y’abigishwa (Mat. 17:1-2).

    Paholo akoresha ririya jambo, yavugaga impinduka mu mico, no mu myitwarire (conduct and character).

    Guhinduka ntabwo ari ikintu twikorera ubwacu ariko ni ikintu twemera ko kitubaho. Uwakijijwe yemerera Imana kumuhindura binyuze mu ijambo ry’Imama rya buri munsi, mu gusenga ndetse no kwera imbuto. Iyo ibi bibaye, nibyo Paholo yita kuba icyaremwe gishya (2 Kor. 5:17).

    Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, ndabaza wowe wasomye ubu butumwa icyo gukizwa byahinduye muri wowe.Niba wari usanzwe urakara vuba, uvugira hejuru, urwana, utukana, usambana, usinda, wiba, ubana nabi n’uwo mwashakanye, ushwana n’abaturanyi, ubeshya, ukwiza ibihuha, ucuragura, uroga, wivumbura, usebanya, urarikira, etc. Ukaba ukibyiberamo na nyuma yo gukizwa, ubwo umuntu yakwibaza ngo “wakijijwe iki”?, wahindutse ute?

     

    Umugore wawe abayeho mu bwoba buhoraho, abaturanyi barakwiganya, abana warabahahamuye, uri indaya wasenye ingo z’abandi, ku kazi wigize intare, abantu bose muri Quartier ntawe ugera iwawe kubera ibyo uvugwaho…None se wakijijwe iki?

    Fata umwanya utekereze ku mpinduka nyayo Imana ikwitezeho.

     

    Bishop  Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko

     




    Ibitekerezo