• eddie m

    Bahurijwe hamwe na Eddie Mico abahanzi ba Gospel barimo Gahongayire,the Pink n’abandi bateguye igitaramo cyo kuvuza Esther wamugaye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 6, 2019

    Ku gitekerezo cy’umuhanzi Eddie Mico umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye gukora igitaramo cyo gutabariza umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Esther […]




    Ku gitekerezo cy’umuhanzi Eddie Mico umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye gukora igitaramo cyo gutabariza umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Esther Ishimwe ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze muri 2018.

    poster_y_aba85f6-2f702

    Ishimwe Esther ukomoka i Kabuga mu mujyi wa Kigali, yahuye n’uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yavaga ku ishuri arimo gutaha. Imodoka yamugonze yataye umuhanda imusanga ahagendera abanyamaguru iramukubita agwa ku nkengero z’umuhanda arakomereka cyane.

    Iyo mpanuka yamusigiye uburwayi bukomeye dore ko usibye kuvunika amagufwa, yanamusigiye ibikomere ku bwoko. Kugeza ubu ntabasha kuvuga ndetse no kugenda.

    Umuryango wa Ishimwe wagerageje kumuvuriza mu Rwanda ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo bagiriwe inama ko bamujyana kumuvuza mu mahanga.

    Abaganga bavuze ko Ishimwe avuriwe mu Buhinde ashobora gukira uburwayi afite.Hakenewe nibura amadolari 20,000 (miliyoni hafi 18 Frw) ngo avurwe.

    Ni muri urwo rwego abahanzi bo baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bishyize hamwe bategura igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

    eddie m
    Umuhanzi Eddie Mico wazanye igitekerezo cy’iki gikorwa

    Abahanzi bose bari muri iki gikorwa bakaba bakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Nzeli 2019 ku rusengero rw’Itorero Anglican mu Rwanda ruzwi nka St Etienne mu mujyi wa Kigali.

    dorcasjpg-07078f-901da
    Abahanzi bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo

    Iki gitaramo kizaba tariki 08 Nzeri 2019 kibere kuri Galaxy Hotel kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa. Kwinjira ni 5 000Frw bakaguhamo icyo kunywa kidasindisha.

    Muri iki gitaramo cyiswe ‘Stand For Esther Charity concert’ hazaba hari abahanzi banyuranye barimo; Eddie Mico, The Pink, Rene Patrick, Aline Gahongayire, James & Daniella, Joy Kaqueen, Dinah Uwera, Colombus, Di Spin, Kavutse Olivier, Arsene Tuyi, Ashimwe Dorcas n’abandi benshi.

    Ukeneye kugira inkunga utanga kuri Esther, ushobora guhamagara imwe muri izi nimero: 0785708897, 0788439060.

    poster_y_aba85f6-2f702

    gaby_kamanzidf28-dc257
    Gabby Kamanzi nawe azaba ahari
    aline_gahongayire
    Aline Gahongayire ukunze kugaragara mu bikorwa by’urukundo nawe azaba ahari


    Leave a Reply


    Ibitekerezo