• assii

    Asoza amahugurwa yo kwigisha amakorali ,Assiel Mugabe yakoze igitaramo cyakoze ku mitima ya Benshi – Amafoto

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 25, 2019

    Umuramyi Assiel Mugabe wo mu itorero Methodiste afatanyije n’itsinda Randy & Sandy ryo muri Amerika bakoze igitaramo gikomeye kiswe Overseas worship experience(Kuramya birenze imipaka) cyafashije imitima ya benshi ubwo basozaga […]




    Umuramyi Assiel Mugabe wo mu itorero Methodiste afatanyije n’itsinda Randy & Sandy ryo muri Amerika bakoze igitaramo gikomeye kiswe Overseas worship experience(Kuramya birenze imipaka) cyafashije imitima ya benshi ubwo basozaga amahugurwa ya makorali mu itorero Methodiste.

    Amahugurwa yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2019,asozwa ni igitaramo cyo kuramya cyabereye ku rusengero rwa Methodiste Libre ku Kicukiro(aho aya mahugurwa yaberaga),igitaramo cyaje kurangira abantu batabishaka kubera uburyo uyu muramyi yabahesheje umugisha.

    Assiel Mugabo aganira na Ibyiringiro yavuze ko hari hagamijwe kwigisha korali kugira imikorere y’ubakitse ndetse harimo no gukorana n’ubuyobozi bw’itorero aho kugirango zibe ho nk’indi midugudu kandi akaba asanga intego yagezweho.

    Yagize ati”yego intego yagezweho ndetse byarenze uko nabitekerezaga,byatanze umusaruro mwinshi

    mugabo

    Abajijwe niba ateganya ko iki gikorwa cyizakomeza yagize ati “Gukomeza kwabyo kuzaterwa na eglise(Urusengero).jye nabahaye urugero, ibisigaye nibo bazabona Ari ngombwa ko twabyagura bikagera ahandi,gusa gahunda zindi zijyanye n’ibindeba ndazikomeje.”

    Randy na Sandy bagize iri tsinda twavuze haruguru bavuze ko ari byiza gufasha mugenzi wawe ukamuzamura aho ananiwe ariyo mpamvu bavuye iwabo bakaza mu Rwanda guhura amakorali.

    Randy yagize ati”Inzozi zanjye ni ukubona buri muntu afasha mugenzi we akamuzamura aho yananiwe ndetse hakaboneka ubumwe hagati yacu.”

    assiel

    Abitabiriye aya mahugurwa bahamya ko yari ingenzi dore ko bigiye mo uko bakwita ku murimo,ku mubano wabo n’Imana ndetse n’abantu.

    ranby

    kuramya

    byari byiza

    simbuka

    Umuhanzi Assiel Mugabe mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IBYIRINGIRO .RW  yasoje atubwira ko yashimishijwe n’ uko  igikorwa  cy’ amahugurwa n’ igitaramo byagenze avuga umusaruro  wavuye  wamushimishije cyane  yagize  ati ” intego y’ ibyo  nifuzaga yagezweho ndetse byarenze uko nabitekerezaga ndetse Byatanze umusaruro mwinshi”

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo