• umuramyi_ars4f21-84973

    Arsene Tuyi kunshuro ya 2 agiye gukora igitaramo yise’ PENTECOST HYMN” azamurikiramo Album ye nshya

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 5, 2019

    Ku nshuro ya  kabira  umuramyi Arsene Tuyi agiye gukora  igitaramo gikomeye  yise  PENTECOST HYMN” yatumiyemo abahanzi  bakunzwe  nka Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Sam Rwibasira,  n’ amatsinda yo  kuramya […]




    Ku nshuro ya  kabira  umuramyi Arsene Tuyi agiye gukora  igitaramo gikomeye  yise  PENTECOST HYMN” yatumiyemo abahanzi  bakunzwe  nka Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Sam Rwibasira,  n’ amatsinda yo  kuramya no  Guhimbaza akomeye  mu Rwanda .

    umuramyi_ars4f21-84973

    Iki  gitaramo    uyu  muhanzi agitegura mu rwe rwo  gufatanya  n’ abakirisito  benshi mu kwizihiza  umusi wa Pentekoti ngo  abe arikumwe  n’abakunzi be ngo  bataramire  Imana aho  ubu  kigiye kuba ku nshuro ya 2    kibere ku rusengero rwa Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro

    Arsene Tuyi ni umuramyi ubarizwa mw’itorero rya Evangelical Restoration Church Masoro, ukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Shekinah Worship Team ndetse akaba ari n’umuhanzi ukunzwe na benshi  mu Rwanda .

    Ku cyumweru tariki 09.06 .2019 u muramyi Arsene Tuyi  yateguye igitaramo yise” PENTECOST HYMN” aho  azataramira   abakunzi be anamurikiremo Album ye ya kabiri yise “ icyaremwe  gishya  iza igizwe  n’indirimbo zirindwi (7) arizo: Naranyuzwe, Waramutse Rwanda (afatanyije na Israel Mbonyi), Bye Bye Dry Season, Twigijwe hafi n’amaraso, Imboni y’umuraba (afatanyije na Christian Irimbere), Icyaremwe Gishya (ariyo yitiriwe album) na Yaratsinze.

    alseni tuyi

    Muri iki gitaramo Arsene Tuyi azafatanya n’abandi baramyi harimo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Sam Rwibasira, True Promises, Shekinah Worship Team ya paruwasi ya masoro na Shining Stars.

    Umuramyi Arsene  Tuyi aganira  n’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW adutangariza ko muri  iki gitaramo cyo  kwizihiza Pentekoti  afiteye abakunzi be udushya twinshi turimo ko azaba akora live  Recording …….   Yagize ati  : “  muri iki gitaramo harimo udushya twishi kuko  muri iki gitaramo nzatangaza izina rya Pentecost Hymn 2020 , nkoreremo live recording  y’ iyi Album  nzaba  mbamurikira  abantu bazaza bambaye imipira (T-shirts) ya Pentecost Hymn ariyo Dress Code”

    tuyi tsht

    Yasoje ashishikariza buri wese kuzitabira iki gitaramo asaba abazitabira kuzaza batiteguye guhura guhura n’Imana, gusabana na mwuka wera ndetse no guhambwa umugisha n’Imana.

    Image result for Arsene Tuyi

     

    IBYIRINGIRO.RW




    Ibitekerezo