• apotre

    Apotre Paul Gitwaza yatangaje amagambo akomeye ku Isabukuru ye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 15, 2019

    Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple,Intumwa  y’Imana Dr Paul Gitwaza yatangaje amagambo akomeye agaragaza amashimwe afite ku Mana kuva avuye mu nda ya mama kugeza kuri uyu munsi. Kuri uyu munsi […]




    Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple,Intumwa  y’Imana Dr Paul Gitwaza yatangaje amagambo akomeye agaragaza amashimwe afite ku Mana kuva avuye mu nda ya mama kugeza kuri uyu munsi.

    Kuri uyu munsi tariki ya 15 Kanama 2019 Intumwa y’Imana Paul Gitwaza arizihiza imyaka 48 amaze ageze ku isi,mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook  yavuze ko azahora ashima Imana ndetse ko n’umunwa we uzahora uvuga izina ryayo.

    Mu magambo yanditse yifashishije ibyanditswe muri zaburi 71:6-8 yagize ati”Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose. Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye. Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N’icyubahiro cyawe umunsi wire.”

    Apotre Paul Gitwaza yavutse kuri iyi tariki mu mwaka wa 1971 avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba afite umugore  n’abana batatu,nkuko yigeze ku bitangaza ise umubyara yari umupasiteri uri mu batangije itorero ry’Abapantekote muri RDC.

    Apotre Paul Gitwaza ari mu banyamadini bazwi kandi bakunzwe batari bake haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika,uyu mugabo akora ibikorwa byinshi mu murimo w’Imana usibye kuba umushumba w’itorero ni umuhanzi w’indirmbo zihimbaza Imana ibi akabifatanya n’ubuhanuzi dore ko ubwe yivugira ko ntawundi muhanuzi abanyarwanda baoba umeze nkawe mu gihe akiriho.

    Ikinyamakuru Ibyiringiro.rw natwe tumwifurije Isabukuru nziza.

    apotre
    Apotre Gitwaza wizihiza imyaka 48 amaze ku isi yatangiye Ivugabutumwa afite imyaka 13

    apotre



    Leave a Reply


    Ibitekerezo