Apotre Mignone agiye kwifatanya n’abana ba ADEPR mu gitaramo gikomeye
Apotre Mignone Kabera watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church agiye kwifatanya na Vestine na Dorcas mu gitaramo bafite gikomeye, kizaba taliki ya 24 Ukuboza 2022,muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Amakuru agera kuri Nkundagospel avuga ko kandi iki gitaramo kizitabirwa na Aline Gahongayire uzafatanya na apotre Mignone. Kugeza ubu abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Prosper Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministries abandi bo ntibaratangazwa.
Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe ku 10 000Frw mu myanya isanzwe , 15 000Frw muri VIP , 25 000Frw muri VVIP mu gihe ku meza y’abantu 6 ari 150.000Frw.