• gitwa-3452131565259194

    Apotre Gitwaza yavuze uko yari agiye kwicwa azira umugore wakijijwe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 8, 2019

    Umushumba wa Zion temple akaba n’umuyobozi wa Authentic World Ministries Dr Apotre Paul Gitwaza yatangaje ko hari umuntu wari ugiye kumwica amurashe amuziza umugore  wari wamwanze akajya kuba umukristu wa […]




    Umushumba wa Zion temple akaba n’umuyobozi wa Authentic World Ministries Dr Apotre Paul Gitwaza yatangaje ko hari umuntu wari ugiye kumwica amurashe amuziza umugore  wari wamwanze akajya kuba umukristu wa Zion Temple.

    Apotre Gitwaza ubwo yari mo avuga k’ubuzima bwe n’umurimo w’Iman ayatangaje ko yahuye n’umuntu mu nzira ahitwa Rwandex agaparika imodoka akamubwira ko ashaka kumwica nubwo byarangiye ntacyo amukoze ho.

    Yagize ati”Twari turi mu modoka tubona imodoka imanutse yiruka cyane hariya Rwandex amparika iruhande ati Gitwaza wowe nakwica mva mu modoka ndamwegera muha umutwe nti ngaho nyica. ”

    Gitwaza yavuze ko yafashe mu mashati uwo mugabo akagira ubwoba bwo kugira icyo akora,icyo gihe Gitwaza ntiyari azi icyo yaziraga ariko yaje kumenya ko hari umugore wakundanaga n’uwo mugabo akaza kumwanga akakira agakiza mu Zion biba intandaro y’umujinya.

    Yagize ati”Nyuma naje kumenya impamvu hari umudamu yakurikiraga wari wakijijwe aza gukirizwa muri Zion ntiyaba akimukunze ryari nk’ihabara rye noneho aravuga ngo Gitwaza nzamwica kuko niwe watumye unyanga.”

    Yakomeje avuga ko uwo mugoroba yagiye mu rusengero avuga ibyamubaye nyuma wa mugore aza gusaba imbabazi Gitwaza amubwira uko bimeze ko ariwe yari agiye kuzira.

    gitwaza
    Apotre Gitwaza yari agiye kuzira umugore wikirijwe

    Apotre Gitwaza avuga ko atajya acika intege  kubera ibintu bishobora kumugera ho aha atanga urugero kubikunze kumuvugwa ho akenshi usanga bivugwa n’abantu bakoranye kandi yagiriye umumaro kuri we avuga ko abona ko ari ikosa yakoze ryo kwizera abantu cyane.

    Urugero hari inkuru zagiye zimuvugwa zirimo guca umugore we inyuma, gukorana n’imyuka mibi nko kujya ikuzimu, n’ibindi.

    Ati “Kuko menyerewe kuvugwa, maze kubifata nk’ibisanzwe. Gusa mbabazwa n’uko hari abantu batabizi babyemera.”

    Akomez ati“Wizera umuntu ukamwimariramo nyuma ukaza gutangara aguhindutse. Kimwe mu bintu byankozeho kandi bitangaje ni ukuntu nazanye abantu mu gakiza, baza bakiri bato ndabarera, abatari bazi Imana ndayibereka, abandi mbakura iyo bari bari mu bindi bihugu ndabazana ndabarera mbagira abapasiteri ndabasengera baba aba Bishop, none nibo bampindutse.”

    Akomeza avuga ibi bituma ahora yibaza uko umuntu ahinduka umubyeyi we

    Akomeza agira ati”Byarantangaje cyane ku buryo nasanze ariryo kosa nakoze rikomeye ryo kwizera umuntu nkamwirunduriramo kandi byamfashe igihe kwizera ko umuntu abeshya kuko nakuriye mu muryango utabamo ikinyoma, sinari nzi ko umuntu abeshya kandi abeshwa. Icyo kintu cyarantangaje cyane aho umuntu aguhimbira ikintu wamureba mu maso akaba ari wowe ugira isoni.”

    apotre
    Gitwaza asanga yarakoze amakosa akomeye yo kwizera umuntu akamwimarira mo

    Apotre Gitwaza Paul ni umuvugabutumwa umaze kwamamara cyane kandi umaze igihe mu murimo w’Imana dore ko amateka ye yerekana ko yatangiye kubwiriza afite imyaka 12 gusa imyaka 20 ikaba yihiritse ashinze Zion Temple nk’itorero rye.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo