• Vuba aha arataramira mu Rwanda

    Amateka ya Wilson Bugembe watumiwe mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries mu Rwanda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 2, 2019

    Wilson Bugembe ni umuhanzi n’umuvugabutumwa ukunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa buba mu ndirimbo ze,yavukiye Masaka mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’1984 ni umwana wa kabiri mu bahungu batandatu Se […]




    Wilson Bugembe ni umuhanzi n’umuvugabutumwa ukunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa buba mu ndirimbo ze,yavukiye Masaka mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’1984 ni umwana wa kabiri mu bahungu batandatu Se na Nyina babyaye ,Wilson yaje kuba impfubyi akiri muto ku myaka 10 Se na nyina bitabye Imana bazize uburwayi baza no gukurikirwa n’abavandimwe be 4 asigarana na murumuna we witwa Brian.

    pastor-wilson-eric-8833571555342538

    Wilson Bugembe yahise ajya kubana na Nyirakuru batamaranye igihe kubera ubuzima bubi nibwo yaje kujya kuba mu mihanda ya Kampala arya ibyo atoraguye arara munsi y’ibiti mu gihe kingana n’imyaka ibiri ,nyuma umugiraneza aje kuhamukura aramufasha amurihirira amashuri Bugembe ariga kugeza kaminuza nubwo atayirangije.

    Ku myaka 19 nibwo yatangiye kuririmba by’umwuga aza gusohora Album ye ya mbere yise”Yello” yari iriho indirimbo nka “Njagala kumanya”, Komawo eka, “Bilibabitya”, “Kani”, “Bamuyita Yesu n’izindi,Bugembe wakoranye n’abahanzi bakomeye nka Isaah Katumwa afite album 9 arizo (Yellow,Njagala Kumanya,Kani na Ani yasohoye mu 2010,Lengera Embaata mu 2011,Biribabitya yo mu mwaka wa 2012,Akawala ako 2013,Sibiwulira 2014, na wanaza) izi album zamufashije kugenmda yegukana ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya “PEARL OF AFRICA MUSIC AWARDS” yatwaye inshuro ebyiri nk’umuhanzi mwiza w’umwaka muri 2007 ndetse na 2008.

    Wilson Bugembe ufite abana b’imfubyi 100 arera ni ingaragu usibye kuba ari umuhanzi ni umuyobozi w’itorero rya World Light church rihereye ahitwa Nansana,mu mwaka wa 2016 nibwo umukobwa witwa Leila Bangi yatangaje ko Yesu kristu yamubwiye ko agomba gushyingiranwa na Past Bugembe.

    Wilson Bugembe azitabira igitaramo cyo kumurika albumu ya  Kingdom of God Ministries yiswe “Victorious Album Launch” kizaba tariki ya 12 Gicurasi 2019.

    Past Wilson Bugembe akunda gusengera abantu bagakira indwara
    Past Wilson Bugembe akunda gusengera abantu bagakira indwara

     

    Byigeze kuvugwa ko yaguze indege ye bwite nubwo yaje kunyomoza aya makuru
    Byigeze kuvugwa ko yaguze indege ye bwite nubwo yaje kunyomoza aya makuru

     

    Vuba aha arataramira mu Rwanda
    Vuba aha arataramira mu Rwanda

    KANDA HANO WIREBERE  INDIRIMO  YA WILSON BUGEMBE  YISE “NKUSABIRA NYO NYO NYOOO”

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo