• Rev_John_Harper

    Amateka ya REV.John Harper wapfuye asaba abari muri Titanic kwakira Yesu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 20, 2019

    Rev.JOHN HARPER yavutse mu 1872 tariki 29 Gicurasi yaje kwitaba Imana  mu kwezi kwa kane 1912 ubwo ubwato rurangirwa Titanic bwakoraga impanuka mu Nyanja ya Atlantika bwerekeza muri leta zunze […]




    Rev.JOHN HARPER yavutse mu 1872 tariki 29 Gicurasi yaje kwitaba Imana  mu kwezi kwa kane 1912 ubwo ubwato rurangirwa Titanic bwakoraga impanuka mu Nyanja ya Atlantika bwerekeza muri leta zunze ubumwe z’Amerika,akaba ari mu barenga 1500 baburiye ubuzima muri iyo nsanganya.

    Papa we yitwaga George Harper nyina akitwa Rachel Speirs,Harper wari umuyoboke w’itorero ry’aba Batist yavukiye mu cyaro cya hitwa Houston mu gihugu cya Ekose yakiriye agakiza afite imyaka 14 gusa ku myaka 18 ahita atangira Ivugabutumwa yakuze yirwanaho akora imirimo isanzwe y’amaboko kugeza ubwo umumisiyoneri witwaga E.A. Carter yanyuzwe n’imyigishirize ya Harper agahita amujyana muri Ministeri yakoreraga ahitwa Govan.

    Rev_John_Harper
    Rev.John Harper wapfiriye muri Titanic arimo yigisha abantu

    Mu mwaka wa 1897 John Harper  yabaye pasiteri mukuru w’itorero ryitwaga of Paisley Road Baptist Church kubera ubuhanga bwe yari afite mu gihe gito iri torero ryari rimaze kugira abayoboke barenga 500 mu gihe yari yahasanze abantu 25 gusa.

    Mu 1903 yaje gushakana na Annie Leckie waje kwitaba Imana mu kwa mbere 1906 nyuma y’iminsi 5 gusa abyaye umwana wabo wa mbere,uyu mubyeyi akaba yarazize ibibazo yagize mu gihe yibarukaga uyu mwana wabo.

    Mu gihe ubwato bwa Titanic bwarohamaga yari yerekeje I Chicago muri leta zunze ubumwe z’Amerika mu rusengero rwa Moody church aho abakristu bari bamutegereje ari benshi,iki gihe yari kumwe n’umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 6 witwaga Annie Jessie ndetse na mushiki we Jessie W. Leitch.

    We n’umukobwa we bari bafite itike ihenze yo mu kiciro cya 2 ifite numero 248727 icyo gihe yaguraga amapawundi 33 icyo gihe yari amafaranga menshi, Nk’umuntu wari mu kiciro cy’abishoboye byarashobokaga ko yatabarwa akarokoka ariko we ntiyabishatse ,Amakuru avuga ko yagerageje gufasha abandi kwinjira mu bwato buto bwari buje gutabara we aho kubujyamo agasubira inyuma mu bakiri muri Titanic akigisha ijambo ry’Imana akangurira abantu kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza,ijambo ngo yakundaga kuvuga n’iriri mu Byakozwe n’intumwa 16:31rigira riti“Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”

    Annie Jessie Nana umwana rukumbi Rev.Harper yasize we yarokotse impanuka ya Titanic

    Nkuko byagiye bitangazwa na bamwe mu barokotse iyi mpanuka Rev.Harper yabingingiye kenshi kwakira Yesu ubundi bagakira,Rev.Harper yabwirije abantu kwakira Yesu kugeza ubwo nawe arengewe n’amazi arapfa kuri ubu mu gihugu cy’iwabo hari urusengero rwa mwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro rwiswe “Harper memorial Batist church”.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo