• ry6b3769

    Amateka n’ ibigwi by’ umuhanzi Israel Mbonyi ugiye kumurika Album ya 2 yise ” Intashyo “

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 5, 2017

    Amazina nyakuri ya Israel Mbonyi ni Mbonyicyambu Eric, ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba yaramamaye mu Rwanda kubera indirimbo ze yoherezaga mu Rwanda zigakundwa n’ ingeerri  zitandukanye  […]




    Amazina nyakuri ya Israel Mbonyi ni Mbonyicyambu Eric, ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba yaramamaye mu Rwanda kubera indirimbo ze yoherezaga mu Rwanda zigakundwa n’ ingeerri  zitandukanye  mu Rwanda  yaba  abakristo  babarizwa  mu matorero  atandukanye  kwamamara  kukaba kwaratangiye  abanyarwanda  bakunda indirimbo ze  ubwo  yigaga mu Buhinde.

    Image result for mbonyi israel foundation

    Israel Mbonyi  cyera yumvaga azaririmba ariko akumva atazi aho bizaturuka, cyakora  yaryamaga akarota   indirimbo rimwe na rimwe. yakunze kujya mu ma tsinda menshi aririmba ariko yatangira kuzamuka  bikazamo umwiryane, bigasenyuka cyangwa bagatandukanywa n’impamvu nyinshi zihariye ,  umunsi umwe nibwo yafashe gitari  ye mu mwaka wa  2010 atangira  kuririmbira Imana wenyine .

    Kuko yumvaga atareka kuririmbira Imana  nubwo abandi batamfasha ,kuva uwo munsi yatangiye gusenga no gucuranga gitari  wenyine  , gahoro gahoro yagiye abona amahishurirwa atandukanye kundirimbo  akazandika indirimbo zitandukanye   kugeza nubu.

    Image result for mbonyi israel foundation

    Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi: abahungu 3 n’abakobwa 4.

    Amashuri abanza yayize kuri EP Kabusunzu ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye (icyiciro rusange) ayiga kuri ESN i Nyanza, icyiciro cyisumbuye agikomereza muri Ecole d’Arts ku Nyundo mu ishami ry’Imibare,Ubutabire n’Ubugenge (Math ,Chemistry and Physics).

    Uyu musore w’imyaka amashuri ya Kaminuza yayakomereje muri “Annamalai University” mu Buhinde mu ishami ry’ibijyanye n’imiti akaba afite cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors Degree in Pharmacy). Israel Mbonyicyambu akaba abana n’umuryango we mu Murenge wa Kimironko, Umujyi wa Kigali.

    Image result for mbonyi israel

    Israel Mbonyi nyuma y’imyaka ibiri yayimaze   yumvikana cyane mu muziki, amaze gutwara ibihembo bitandukanye kandi bikomeye. Akiga mu Buhinde mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, yatwaye igikombe muri iryo shuri, ndetse ahabwa n’igikombe cya Groove Award nk’umuhanzi nyarwanda witwaye neza mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2015 na bwo yahawe Groove Award Rwanda nk’umuhanzi w’umwaka (Best Male artist).

    Image result for mbonyi israel

    Kugeza ubu  Israel Mbonyi  afite   umuryango wise  “Israel Mbonyi Foundation ”  uyu  uakaba ari    umuryango w’abakunzi b’umurimo Imana yashyize muri Israel Mbonyi, bishyize hamwe kugira ngo bafatanye kwagura ubwami bw’Imana mu bikorwa by’urukundo.Intego yabo akaba  ari ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo ndetse no gukora ibikorwa by’urukundo.

     

    Muri izi mbera z’  uyu mwaka  wa 2017  urangira mu kwa 12 ] ukuboza ] agiye  kumurikira abakunzi be  album ye ya 2 yise ” Intashyo ”  izamurikirwa kuri  Camp Kigali  tariki ya 10 Ukuboza 2017  kwinjira ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y’icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y’igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w’igitaramo.

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo