• DANNY

    Amarira y’ ibyishimo , umunezero udasanzwe mu byaranze igitaramo cy’ amateka Danny Mutabazi yakoreye I Kigali- AMAFOTO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 5, 2019

    Umuhanzi  Danny Mutabazi   kuri iki cyumweru  tariki  ya 02/06/2019 yanditse amateka atazibagirana mu mitima y’ abanmyarwanda mu gitaramo  yakoreye I  Kigali ku Dove Hotel   ubwo  yamurikaga Album  y’ amashusho […]




    Umuhanzi  Danny Mutabazi   kuri iki cyumweru  tariki  ya 02/06/2019 yanditse amateka atazibagirana mu mitima y’ abanmyarwanda mu gitaramo  yakoreye I  Kigali ku Dove Hotel   ubwo  yamurikaga Album  y’ amashusho ( DVD )  ye yambere  yise “Calvary” bakorwa ku  mutima  , Danny mutabazi  umunezero uramurenga asesa  amarira y’ ibyishimo   by’  umuhariko abakunzi be

    DANNY

    Iki gitaramo  cyanditse amateka  cyitabiriwe kuburyo bukomeye  dore ko salle ya Dove Hotel  yari yakubise yuzuye  bamwe babura aho bicara  barahagarara  bishimira   gutaramirwa n’ umuhanzi Danny Mutabazi  yatumiyemo umuhanzi Papi  Clever Simon Kabera , Korali Shalom  na Korali  Siloam  namwe mu ma korali akunzwe  mu Rwanda maze abafatanya guhembura imitima  y’ abitabiriye iki gitaramo .

     

    Mu kiganiro  yagiranye n’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  yadutangarije ko   yatunguwe no  kubona urwego igitaramo cyariho  , Abona  gukora kw’ Imana  muburyo  bukomeye dore ko  yasobanukiwe neza ko icyo  Imana  ivuze itabeshya ……..

    Umuhanzi Danny Mutabazi indirimbo ze zakoze ku mutima abitabiriye iki gitaramo

    Yagize ati :” Natunguwe n’ urwego rwiza iki  gitaramo cyari kiriho njye nabonye ataruko na cyamamaje cyane ,ahubwo ari  Imana kuko njyeze mu rugo nibwo na bitecyereje nonjyera kwibuka neza icyo Imana yakoze kuko  ku munsi wa concert numvaga ntazi aho ndi byarenze ibitecyerezo byanjye “

    q

    Ubu Nyuma y’iki gitaramo nahise mbona ko iyo Imana ikubwiye ikintu nubwo wowe waba utabyumva yo irabikora muri macye byatumye numva ko ngomba kugira Izindi nzozi ziruse ho no kudatinya

    DORE  UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO

    Elisah Muhayimana (Yesu araje choir) yafashijwe cyane

    Tonzi yari ahari,…Alfred na Vincent ba Gisubizo Ministries bahagiriye ibihe byiza

    Papi Clever yaririmbye mu gitaramo cya Danny Mutabazi

    Bosco Nshuti yitabiriye igitaramo cya Danny Mutabazi

    Danny Mutabazi yakoze igitaramo cy’amateka  asagwa n’  ibyishimo  byinshi

    Umuhanzi C John ari mu bitabiriye igitaramo cya Danny Mutabazi

    Papi Clever yeretswe urukundo n’abari muri iki gitaramo

    Ababyeyi ba Danny Mutabazi bari baje kumushyigikira

    “Ibyo uherutse kunkorera binkoze ku mutima”

     

    Danny Mutabazi yacuranze umuziki w’umwimerere, ibitamenyerewe muri ADEPR

    Betty wa Kingdom of God yari ari muri iki gitaramo

    Abakozi b’Imana basabiye umugisha Danny Mutabazi

     

    IBYIRINGIRO.RW




    Ibitekerezo