• safari

    Amakuru kuri Safari Isaac wamenyekanye mundirimbo nka ‘Urantangaza yesu we na Nzakagendana’

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 27, 2019

    Safari Isaac yamenyekanye mu itorero ADEPR amenywa  mundirimbo nyinshi aha twavuga nk’indirimbo urantangaza yesu,ikorasi yavugaga  yamenyekanye nka nzakagendana n’izindi benshi bibazaga aho aherereye kuko atakigaragara mu ruhando rwa muzika cyane,uyu […]




    Safari Isaac yamenyekanye mu itorero ADEPR amenywa  mundirimbo nyinshi aha twavuga nk’indirimbo urantangaza yesu,ikorasi yavugaga  yamenyekanye nka nzakagendana n’izindi benshi bibazaga aho aherereye kuko atakigaragara mu ruhando rwa muzika cyane,uyu mugabo watangiye umuziki muri za 1990 kuri ubu ngo afite abana bagera kuri 20 nyuma yo gutandukana n’umugore we w’isezerano.

    Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com yavuze ko gutandukana n’umugore aribyo byamushegeshe bigatuma asa n’usubiye inyuma mu murimo w’Imana.ibi bigeretse ho byatumye ajya mu bandi bagore akaza ku byara abana bagera kuri makumyabiri.

    Yagize ati”habaye ho gutandukana n’umudamu bias nkaho nsigaranye abana ndavuga nti reka mbanze mbareke bige bafatishe amashuri… impamvu nsa nkaho navuye muri ADEPR umudamu twabanaga bwa mbere twabaye nkaho tugirana ibibazo byinshi yabaye inshuti n’umushoferi wadutwaraga mu rugo baza kugirana ubucuti bwihariye turashwana bituma dutandukana. ”

    Akomeza avuga ku bintu byatumye ava muri ADEPR ko harimo no kuba iri torero ryemera gutandukanywa n’urupfu,ntibyari gushoboka rero nyum yahoo yari amaze gukora divorce.

    Gutandukana n’umugore we wa mbere byaje kumuteza kujya mubandi bagore benshi kugeza ubwo abyaranye nabo abana bagera kuri makumyabiri,aha yari abajijwe umubare w’abana afite.

    Yakomeje agira ati”Nyuma yo gutandukana nibwo hagiye habaho guhura n’abandi bantu batandukanye tubyarana abandi bana .”

    Safari avuga ko ushyize ho abana 3 ubu afitanye n’umugore we wa kabiri ubu abara abana makumyabiri bamuvuka ho.

    Nubwo yabyaye abana benshi hanze ariko bose arabemera kandi abita ho uko ashoboye ati”Navutse mu buryo mama atigeze abana na Papa none ho iyo mibereho byatumye ntashobora kuyishyira mo abana bange .”

    Safari avuga ko usibye ibyo bibazo no kuba uburyo bwo gukora mo umuziki bwarahindutse nabyo bituma atawugargaramo ati”Kera wajyaga muri studio ugataha album uyitahanye none ubu urasanga indirimbo imwe itwara ibihumbi 200 cyangwa 150 washyira ho n’amashusho ugasanga ihagaze ibihumbi 500.”

    Ngo kera yakoraga indirimo abantu bicaye kuri Studio ngo bazigure ariko ubu bisaba kzijyana kubazicuranga ngo bazamamaze nabyo biri mumbogamizi ahura nazo.

    Safari Isaac mu ndirimbo nka Nzakagendana,Mana ushimwe,Warakoze mana,Abana b’Imana n’izindi nyinshi,Duhimbaraga iyi ndirimbo yaje kwandika amateka kuko aho yaririmbaga ngo”Mana duhimbaraga kuko kurwana na Satani ndabizi bigomba ubuhanga” haje kuva mo indirimbo y’abafana ba Rayon sport bavuga mo ngo gutsinda Rayon sport  bisaba ubuhanga.

    Ubu Safari Isaac arizeza abakunze ibihango bye ko agiye kugaruka mu muziki gusa ntazaza aririmba izo guhimbaza Imana gusa azajya avanga mo n’izihamagarira abantu gushaka amahoro kubana neza nubundi butumwa.

    safari
    Safari Isaac ubu afite abana bagera kuri makumyabiri

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo