• pp

    Amahirwe ava mu ukwizera Uwiteka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 6, 2019

    Amahirwe cg guhirwa ntamuntu utabyifuza, ariko kenshi tubishakira ahatariho! Aya mahirwe avugwa hano ni umugisha kandi ntawundi uwutanga utari Uwiteka Niyo nzira rukumbi iriho yo guhirwa “Kwizera Uwiteka” Yer17:7 HAHIRWA […]




    Amahirwe cg guhirwa ntamuntu utabyifuza, ariko kenshi tubishakira ahatariho! Aya mahirwe avugwa hano ni umugisha kandi ntawundi uwutanga utari Uwiteka
    Niyo nzira rukumbi iriho yo guhirwa “Kwizera Uwiteka”

    Yer17:7 HAHIRWA umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera IBYIRINGIRO.

    Ubuzima bw’isi buhoramo impinduka kuburyo umuntu atabushyiramo ibyiringiro,nuwabikora yaba yibeshye cyane!Nuwo byahira Uyumunsi ntakizere ko nejo bizaba uko!
    ntamahirwe na make waba ufite igihe ibyawe byose bitubakiye ku Mana kuko niyo yonyine Idahinduka,idasaza, itabura uko igira!

    Njye ngira impuhwe, ahari nawe ni uko nyamara haribyo ntashobora kugukorera, kuko ntabishoboye,cg narambiwe guhora mbigukorera,niyo mpamvu Ngusaba gushyira ibyawe byose muri Mana yo Ntijya iturambirwa!

    Imana ntitwinuba niyo twaguye,twumva twabivamo,imenya kuturamira. Ongera uyiringire bundi bushya, nibwo uzaba umunyamahirwe by’ukuri

    Zab37:23-24
    Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, akishimira inzira ye, naho yagwa NTAZARAMBARARA, kuko Uwiteka AMURAMIJE ukuboko kwe.

    Ayayayaya, mbega umunyenga w’agakiza, umutima wanjye wongeye kuryoherwa n’ijambo ryawe Mana, Alleluiaaaa. kuramirwa nukuboko kw’Imana!

    Naho bakujugunya mu mwobo,Naho kurahari,bakwirukana mu kazi kukakuramira,uburwayi bwaje kuratwimana,satani yakamejeje kukamwigizayo…..
    Ntampamvu yo guheranwa n’agahinda dufite Imana itwitaho

    Nawe, irekure mu Mana,ureke guhangana nibyo udashoboye,bimwikoreze maze wumve ukuntu Yesu agira Neza .

    Pastorviva.pcm@gmail.com



    Leave a Reply


    Ibitekerezo