• HEC

    Amadini, n’ amatorero bigisha ibya Tewologiya batabifitiye ibyangobwa byuzuye bafatiwe ibyemezo

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 12, 2019

    Inama  y’ Igihugu  y’ Amashuli  Makuru ( HEC )  yashyize ahanze  itangazo ryihaniza amadini  n’ amatorero n’ abantu giti cyabo  batangije  gahunda  zo  kugishya ibijyanye na Tewologiye  batabifiye uburengaznira cyangwa […]




    Inama  y’ Igihugu  y’ Amashuli  Makuru ( HEC )  yashyize ahanze  itangazo ryihaniza amadini  n’ amatorero n’ abantu giti cyabo  batangije  gahunda  zo  kugishya ibijyanye na Tewologiye  batabifiye uburengaznira cyangwa ibyangobwa  byuzuye .

    HEC

    HEC yasohoye  ir’ itangazo  riburira abagana abantanga izi nyigisho batabifite uburenganzira  babizezako  bazahabwa  impamyabumenyi  zo ku rwego rw’ amashuri  makuru na Kaminuza  ko binyuranyije n’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru.

    Iri tangazo riravuga riti: “Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru burasaba abo iri tangazo rireba guhagarika ibyo bikorwa bakegera Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru kugira ngo ibagire inama y’uko bakwemererwa kwigisha izo nyigisho mu buryo bwemewe n’amategeko.”

    Ese itegeko rivuga iki?

    Ingingo ya 14 y’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru, ivuga ko ishuri rikuru ryigenga ryemererwa gutangira gukora n’iteka rya Minisitiri ririha ubuzima gatozi hashingiwe kuri raporo y’urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’amashuri makuru mu nshingano zarwo.

    Iteka rya Minisitiri ryemerera ishuri rikuru ryigenga gutangira gukora rigaragaza ubwoko ishuri ririmo, ibyiciro by’inyigisho, koleji, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi birishamikiyeho hamwe n’impamyabumenyi ryemerewe gutanga.

    Ibi bije nyuma y’uko HEC iherutse guhagarika umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bigaga Tewolojiya mu ishuri rya ADEPR rya FATEK. Uyu muhango wasubitswe ku munota wa nyuma abantu bamaze kugera ahagombaga kubera ibirori, ariko HEC yavuze ko ubuyobozi bwa FATEC butubahirije inama bwagiriwe na HEC.

     

    IBYIRINGIRO.RW




    Ibitekerezo