• masengo 3

    Amabanga 5 umukristo akwiriye kumenya mu mwaka wa 2017-Dr. Fidele Masengo

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 6, 2017

    Nyuma yo guhabwa ubutumwa bwo kubwira abantu ko 2017 ari umwaka bahawe wo gukorera Imana (2017: UMWAKA WO GUKORERA IMANA), hari ibintu byinshi natangiye kwigishwa kuri iyi nsanganyamatsiko. Muri byo […]




    masengo.2
    Bishop Dr. Fidele Masengo

    Nyuma yo guhabwa ubutumwa bwo kubwira abantu ko 2017 ari umwaka bahawe wo gukorera Imana (2017: UMWAKA WO GUKORERA IMANA), hari ibintu byinshi natangiye kwigishwa kuri iyi nsanganyamatsiko. Muri byo reka mvuge 5.

    1. Gukorera Imana niyo mahitamo akomeye wakora muri uyu mwaka wa 2017 (Yosuwa 24:15);

    2. Ubutumwa bwiza uzabwirwa muri 2017 butazaba burimo gukorera Imana ntibuzaba bwuzuye kuko Imana yagusigarije imirimo (Abefeso 2:10);

    3. Ntabwo Imana yakongereye indi minsi yo kubaho, undi mwaka kubera ko uyikeneye. Ahubwo Imana yabikoze kuberako hari umuntu ukigukeneye muri uyu mwaka ndetse n’uko n’Imana ubwayo ikigukeneye ku Isi muri 2017;

    4. Uyu mwaka wa 2017 n’impano Imana iguhaye kandi uko uzayikoresha niyo mpano uzitura Imana (Luka 13:6-9);

    5. Imana igufiteho umugambi mugari muri uyu mwaka wa 2017 kuruta imigambi wewe wibwira uwufitemo (Yeremiya 29:11).

    Ndagusaba kutihererana ubu butumwa.

    Umwaka mushya wa 2017.

    Dr. Fidele Masengo,
    Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda
    masengof@yahoo.fr




    Ibitekerezo