• 67236756_1285052421654923_9012744336693002240_n

    All women Togetherigiterane gitegurwa na Women Foundation Ministries kigiye kongera kuba

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 23, 2019

    Umuryango Women Foundation Ministries usanzwe utegura ibiterane n’ibindi bikorwa byo guhuriza hamwe abagore mu rwego rwo kubaka umuryango mwiza,uyu muryango uri gutegura igiterane ‘All women together ’kigiye kuba ku nshuro […]




    Umuryango Women Foundation Ministries usanzwe utegura ibiterane n’ibindi bikorwa byo guhuriza hamwe abagore mu rwego rwo kubaka umuryango mwiza,uyu muryango uri gutegura igiterane ‘All women together ’kigiye kuba ku nshuro ya 9.

    Iki giterane uyu mwaka kikazaba gifite Insanganyamatsiko igira iti”From Victims to champions”,kikazitabirwa n’Abavugabutumwa bakomeye bo hirya no hino nka Pastor Jessica kayanja wo muri Uganda, Pastor Grace Kapswara guturuka muri Zimbabwe ndetse na Pastor Joelle Kabasele wo muri Congo Kinshasa.

    Iki giterane kizaba guhera tariki ya 13-16 Kanama 2019 kibere muri Kigali Convention center guhera Saa kumi kikaza kigeza saa tatu z’ijoro,kwinjira muri iki gitaramo bizajya biba ari ubuntu.

    All women together ni igiterane gikunze kugaragaramo ubuhamya bw’abantu batandukanye ariko by’umwihariko bagaragaza aho Imana yabakuye n’aho ibagejeje bakabonera ho no kuyishima

    Women Foundation ministries ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu 2006,ukaba uyoborwa n’umushumba mukuru wa  Noble Family Church Apotre Mignonne Kabera.

    mignonne
    Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries
    67236756_1285052421654923_9012744336693002240_n
    All women together ku nshuro ya 9


    Leave a Reply


    Ibitekerezo