• SPIN

    Akari k’umutima wa Dj Spin nyuma yo guhembwa nka DJ w’umwaka muri Gospel y’Afurika

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 21, 2019

    Umunyarwanda  Evans Mwenda uzwi nka  Dj Spin mu kuvangavanga umiziki yo kuramya no guhimbaza Imana tariki ya 12   Gicurasi 2019 nibwo yegukanye igihembo nk’umu Dj w’umwaka muri Afurika yose mu […]




    Umunyarwanda  Evans Mwenda uzwi nka  Dj Spin mu kuvangavanga umiziki yo kuramya no guhimbaza Imana tariki ya 12   Gicurasi 2019 nibwo yegukanye igihembo nk’umu Dj w’umwaka muri Afurika yose mu bihembo byitwa ‘’ Maranatha Global Worship Music Awards’’ bitegurirwa muri Kenya.

    Ibyiringiro.rw twaramwegereye nyuma y’uko agarutse mu Rwanda atubwira akari k’umutima we.

    Ati ‘’ Award yitwa MARANATHA AWARDS 2019 Nari nominated muri category ebyiri: 1.Media Personality 2.DJ of the year Natwaye DJ of the Year. Ni award ihemba abahanzi, aba DJ, aba producer, abanyamakuru bakora neza cyane muri africa. Ibihugu biri nominated byari hafi mirongo ine muri africa. ’’

    SPIN
    DJ Spin amaze kumenyerwa muri aka karere mu kuvanga imiziki ya Gospel

    DJ Spin yakomeje avuga ko afite ishimwe rikomeye ku Mana avuga ko yabonye ko uwizera ntacyo Imana itamugezaho.

    Ati: Nabyakiriye neza n’ibyishimo byinshi cyane. Ubu butsinzi buranyerekako gukorera Imana gufite akamaro kandi ubu ngiye gukora cyane kurushaho. Ikindi mbonye uwizerimana byose birashoboka, niba nabaye umu DJ mwiza muri Africa muri Gospel, n’ibindi byose Imana igihe kubikora kandi ndashimimana u Rwanda rwagaragayemo kandi tukabona ubutsinzi. Imana ihabwe icyubahiro ‘’.

    Dj Spin watwaye igihembo cy’umu Dj w’umwaka yari ahatanye n’abaDjs 30 baturuka mu bihugu byinshi birimo Uganda, Kenya, Nigeria, Ghana, Malawi, Zimbabwe, Rwanda n’ibindi,Si ubwa mbere Dj Spin atwara igihembo nk’iki dore ko mu mwaka 2017 nabwo muri Kenya yabeye DJ w’umwaka mu kitwa ‘’Xtreem Awards’’.

    Usibye kumenyekana nka DJ,Spin amenyerewe mu kiganiro kitwa Praise 101 akorana n’umugore we Dushimirimana Ernestine (MiMi) kinyura kuri TV10 hano mu Rwanda.

    dj spin
    Dj Spin watwaye igihembo cya DJ w’umwaka muri Africa
    dj sp
    Mimi,umugore wa DJ Spin yari yaje kumwakira ku kibuga cy’indege cya Kanombe
    dj sppin1
    Inshuti za Dj Spin zaje kumwakira ubwo yaravuye muri Kenya azanye igikombe

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo