• nko1

    Akari ku mutima wa Prosper Nkomezi nyuma y’igitaramo cye cya mbere- VIDEO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 8, 2019

    Umuramyi Prosper Nkomezi ubu ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma y’uko igitaramo cye ’Ibasha gukora Live concert’yari yateguye kibaye kandi kikagenda neza abantu bakamusabira imigisha itagabanyije ku Mana. Kuri iki […]




    Umuramyi Prosper Nkomezi ubu ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma y’uko igitaramo cye ’Ibasha gukora Live concert’yari yateguye kibaye kandi kikagenda neza abantu bakamusabira imigisha itagabanyije ku Mana.

    nko1

    Kuri iki cyumweru 07 Nyakanga 2019 muri kigali  Serena Hotel habaye igitaramo cyahembuye imitima y’abenshi bataha badashaka gutaha kubera ibihe byiza bahagiriye.

    Igitaramo kirangiye nyiri kugitegura Prosper Nkomezi twamwegereye tumubaza uko yiyumva nawe atubwira ko ashima Imana cyane ko afite ibyishimo bitavugwa.

    Aganira  na Ibyiringiro.rw yagize ati”byashimishije cyane ni amarira y’ibyishimo numvaga mfite ibyishimo byinshi bizana amarira.”

    Nkomezi yamaze hafi iminota 5 atavuga,abajijwe impamvu yavuze ko rwari mu rwego rwo guha Imana icyubahiro mu byo imaze igihe imukorera ndeste n’ibyo yari maze gukora muri iki gitaramo.

    Yakomeje agira ati”Iyi Concert yanshimishije cyane ndatekereza ko ari itangiriro  Imana yanyeretse ko  hari ibyo ishaka gukora mu bihe biri imbere.”

    Muri iki gitaramo bagiye bamwe mu bazwi hano mu Rwanda bagiye bamwaturira ho amagambo meza ndetse abandi bamuha impano zitandukanye harimo nka Israel Mbonyi wagize ati”Prosper uri Future(Ahazaza),abandi abrimo nka Anita Pendo wamuhaye  ibihumbi 50,Aline Gahongayire wamuhaye amadorali 50,past Tom wamugabiye inka.”

    Prosper Nkomezi watangiriye umuziki muri Ministeri yitwa Holeb y’abana mu mwaka wa 2014 nyuma 2017 nibwo yatangiye umuziki we ari umwe,yavuze abantu benshi barimo Israel Mbonyi ibyo bamawituriye ho yamuteye imbaraga zo kurusha ho gukora ibyiza.

    nko2

    Nkomezi uvuga ko ashimira Imana kuko ibyo yari yayisabye aribyo yamuhaye avuga ko yatunguwe cyane n’uburyo abantu bitabiriye ari benshi,bakazira ku gihe kandi bari bishimye.

    Prosper Nkomezi yavuze ko akunda gusoma Bibiliya cyane aribyo bituma Imana imuha inganzo ituma yandika indirimbo.

    Asoza ashimira abakunzi be ababwira ko abakunda cyane kandi ko nyuma y’iki gitaramo abahishiye ibindi byinshi.

    nko5
    Israel Mbonyi yamugize ahazaza ha Gospel

     

    nko1
    Prosper Nkomezi afite amashimwe menshi cyane

     

    nko6
    Anita Pendo yamuhaye impano ya 5oooo frw


    @IBYIRINGIRO 



    Leave a Reply


    Ibitekerezo