• ai1

    Aime Uwimana yasohoye indirimbo nshya yise’Sogokuru’ ikoze mu buryo bwa Gakondo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 4, 2019

    Umuramyi Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo ikozwe mu buryo bwa Kinyarwana avuga mo ko ibyo Imana itunyuza mo biba ari ukudutegura kuba ingabo za Kristu. Ubwo uyu muramyi yaganiraga na […]




    Umuramyi Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo ikozwe mu buryo bwa Kinyarwana avuga mo ko ibyo Imana itunyuza mo biba ari ukudutegura kuba ingabo za Kristu.

    ai1
    Aime Uwimana amaze kubaka ibigwi muri Gospel y’u Rwanda

    Ubwo uyu muramyi yaganiraga na Inyarwanda.com yagize ati “Natekerezaga ku gutozwa n’Uhoraho, hari ubwo Imana itunyuza ahantu hagoye ku bwo kudutoza kuba ingabo za Kristo nyazo, nyamara iyo turi muri ibyo bihe byo kugeragezwa ntabwo biba byoroshye, hari ubwo tuba dusa n’abagoswe n’amazi, umuyaga ari mwinshi, imbeho y’ubuzima, bisobanuye ko nta gasusuruko k’ubuzima kaba gahari, kandi twanze kunyura muri ibyo bihe neza ntitwaba ingabo z’Uhoraho.”

    aime

    Aime yakomeje avuga ko “Kuko aho ni ho dutorezwa, ikindi iyo bikaze cyane baracana tukota tugasusuruka, Imana iratworohereza maze hakavamo amashimwe….Igice cya kabiri mba nshaka kuvuga ko n’utabashije n’uwumva ikirenge cye cyenda gukuka Kristo ntawe asubiza inyuma, umusanze wese aramusana agasubirana.”

    Aime wamaze guhabwa akazina ka’Bishop’ k’ubwo kuba ikitegererezo mu bahanzi ba Gospel yo mu Rwanda amaze kubaka izina mu ndirimbo nka ‘Arankunda,uri mwiza na wankoze ku maso’ ubu akaba yasohoye Sogokuru.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo