• past

    Afurika y’Epfo:Pasiteri yitabye Imana azize kumara ukwezi atarya ngo yigane Yesu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 11, 2019

    Mu gihugu cya Afurika y’Epfo pasiteri witwaga Alfled Ndlovu yasanzwe yapfiriye mu gisambu aho yari amaze iminsi 30 asengera atanywa atarya mu rwego rwo guca agahigo nkuko Yesu Kristo yabigenje. […]




    Mu gihugu cya Afurika y’Epfo pasiteri witwaga Alfled Ndlovu yasanzwe yapfiriye mu gisambu aho yari amaze iminsi 30 asengera atanywa atarya mu rwego rwo guca agahigo nkuko Yesu Kristo yabigenje.

    Ikinyamakuru Buzz South Africa cyanditse ko uyu mukozi w’Imana yavuye iwe mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga avuga ko agiye gutangira iminsi 40 y’amasengesho atarya atanywa mu rwego rwo kugirango agere ku byakozwe na Yesu Kristo wamaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atanywa asenga ibintu bitamuhiriye kuko we yaje gupfa amaze iminsi 30 gusa.

    Nkuko byatangajwe n’umwe mu bo mu muryango we uyu mugabo w’imyaka 44 nta ndwara n’imwe izwi yajyaga arwara ndetse yari umuntu uhorana ubuzima bwiza.

    Yagize ati”Yari umugabo w’umunyamwuka ku bw’amahirwe make yapfuye muri ubu buryo nyuma y’ukwezi twakiriye inkuru y’urupfu rwe yari  umukristu uhorana ubuzima bwiza ndetse ntiyasaga n’imyaka ye.”

    Umurambo w’uyu mukozi w’Imana wasanzwe mu gihuru n’umuntu utamenyekanye wahise atabaza Polisi.Afled Ndlovu yari umukristu wagiraga ukwizera gukomeye ngo yizeraga ko ashobora gusenga akabwira imisozi ikimuka ngo ibintu byajyaga bitungura abo mu muryango we n’abo basengana.

    Impfu z’abakristu  bapfa bagerageza kwigana bimwe mubyanditswe muri Bibiliya zikomeje kwiyongera cyane muri Afurika mu bihugu nka Zambia,zimbabwe,South Africa n’ahandi ibi bituma abenshi bibaza niba kwegerana n’Imana neza ari ukwigana ibyanditswe rimwe na rimwe usanga abaikoraga hari imbaraga bari bafite tudafite nk’abakristu b’iki gihe.

    past
    Umurambo wa Alfled Ndlovu wakuwe mu gihuru na polisi


    Leave a Reply


    Ibitekerezo