• haguruka

    Afurika Haguruka y’uyu mwaka Izagaragara mo abahanga bafite Kristo muri bo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 30, 2019

    Authentic Word Ministries ibarizwamo itorero Zion Temple ari nayo isanzwe itegura igiterane “Afurika Haguruka ” iratangaza ko uyu mwaka hazifashishwa abahanga bavuye ku isi yose ariko bafite kristu muri bo […]




    Authentic Word Ministries ibarizwamo itorero Zion Temple ari nayo isanzwe itegura igiterane “Afurika Haguruka ” iratangaza ko uyu mwaka hazifashishwa abahanga bavuye ku isi yose ariko bafite kristu muri bo hakazibandwa ku kuganiriza abarimu n’abanyeshuri.

    Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 20 kizatangira tariki ya 04 kugeza 11 Kanama 2018,gifite insanganyamatsiko igira iti “Africa! Garagaza abaramyi b’ukuri” ni insanganyamatsiko yakuwe muri Zefaniya 3:10.

    umuyobozi wa Authentic Word Ministries Apotre Dr. Paul Gitwaza, akaba n’umushumba mukuru wa Zion temple yagize ati “Iyi nshuro ntibisanzwe kuko twashakishije abahanga bakomeye, impuguke ku rwego rw’isi ariko banafite Kristo muri bo bakazaganiriza abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi. Dukeneye uburezi bukomeye ariko bunshingiye kuri Kristo”.

    Uyu mwaka abatumiwe muri iki giterane ni abahanga bagiye bakora ibintu bitandukanye harimo nka Dr. Shandon Hart,ubu ubarirwa ibintubirenze 120 amaze kuvumbura hazaba harimo kandi abarimu bo mu ma Kaminuza akomeye nka Dr. Ben Leong wigisha muri Kaminuza nkuru ya Singapore.

    Abanyarwanda nka Dr. Antoine Rutayisire, impuguke mu by’ubukungu Prof Kigabo Thomas nabo bazagaragara muri iki giterane.

    Aba bose bazatanga ikiganiro bazajya muri Kaminuza y’u Rwanda baganirize abarimu n’abanyeshuri uburyo bateza  imbere uyu mugabane bifashishije ubumenyi bafite ariko bushingiye ku ndangagaciro z’Imana.

    Igiterane “Afurika Haguruka” kigamije gutuma Afurika itera imbere kimwe n’iyindi migabane ariko binyuze mu bakristu nkuko Apotre Gitwaza Paul abivuga ko iterambere rya Afurika ritari mu biganza by’abanyapolitiki n’abacuruzi gusa ahubwo n’amatorero.

    Kuri iyi shuro Afurika haguruka izitabirwa n’abaturutse mu bihugu bya Afurika nka Burundi, DR Congo, Kenya, Tanzania, Cameroon, Botswana, Uganda, South Africa, Botswana, Ghana n’ibindi. Kitabirwa kandi n’abaturutse mu bihugu byo ku yindi migabane nka Amerika,Ubuhinde n’ahandi.

    Bikaba biteganyijwe ko mu gitondo hazajya hatangwa amahugurwa kuva Saa tatu kugeza Saa Saba z’amanywa akabera ku Ishuri rya Authentic International Academy ndetse hakaba n’igiterane cy’ububyutse kibera kuri Stade ya IPRC Kicukiro kuva saa kumi kugera saa mbiri z’ijoro.

    gitwaza-2
    Umuyobozi wa Authentic Word Ministries,Apotre Dr. Paul Gitwaza

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo