• 200a8823jpg-1fd5-8fe42

    Adrien Misigaro yatangaje ku mugaragaro isano afitanye n’ umuhanzi Gentil Misigaro witegura gutaramira abanyarwanda

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 6, 2019

    Adrien Misigaro , umuhanzi  ukorera umuziki we muri Leta zunze  ubumwe za Amerika  yasesekaye I Kigali  ku kibuga  cy’ indege I Kanombe  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Werurwe […]




    Adrien Misigaro , umuhanzi  ukorera umuziki we muri Leta zunze  ubumwe za Amerika  yasesekaye I Kigali  ku kibuga  cy’ indege I Kanombe  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Werurwe 2019  aje kwitabira igitaramo cya  mugenzi we Gentil Misigaro atangaza amabanga akomeye   kubibaza  isano  afitanye  n’ umuhanzi wamutumiye  mu gitaramo .

    Adrien Misigaro ukunze  kuza mu Rwanda ku hataramira  yongeye   gusesekara  I Kigali aje kwitabira igitaramo Hari imbaraga Tour cyatangiriye mu  mijyi itandukanye ya  Canada  n’ Amerika  bazenguruka  bamamaza ubutumwa bwiza no  kumenyekanisha  Album  y’ umuhanzi Gentil Misigaro

    200a8823jpg-1fd5-8fe42
    Adrien Misigaro akigera i Kigali aganira n’ Itangazamakuru

    Abakunzi  baba bahanzi bagendeye ku mazina yabo ko asa  kandi  bakaba bakunze  gukora indirimbo  benshi  babonaga bavugaga ko bavukana  mu inda imwe   bahuje ababyeyi  ariko siko bimeze ari Genti Misigaro na Adrien Misigaro  bamaze amatsiko abakunzi babo batangariza ukuri kweruye

    ry6b6105-2jpd7b8-50b8f
    Adrien Misigaro akigera i kigali yakiriwe na Patient Bizimana hamwe na Gentiel Misigaro

    Adrien Misigaro yeruye  yunga mu rya Mugenzi we Misigaro Gentil ubwo bari bari mu kiganiro kuri Rtv  n’  umunyakuru ko bavukana  byukuri ? ,  agira  ati :“  ntabwo  tuvukano  ngo  tube tuva inda imwe  ahubwo Misigaro Gentil ni Cousin wanjye  ababyeyi bacu baravukana nukuvuga ngo papa we  na papa wanjye   baravukana ibi rere  bituma tubana nk’abavandimwe  tugakorana indirimbo  buri wese agafasha undi  tukabaho nk’abavandimwe  gutryo “

    ry6b6137jpg-1378-20ecc
    Adrien yatangarije abanyarwanda ko Gentil Misigaro batavukana mu inda imwe

    Adrien Misigaro n’  umuhanzi  ukunzwe na benshi mu Rwanda  biciye mu indirimbo zihimbaza Imana aririmba   ubu akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Nzagerayo’, ‘Twarahuye’, ‘Nkwitende’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy izi zikaba  zihembura imitima  ya benshi  , ubu aje kwitabvira igitaramo  yatumiwe  na Gentie Misigaro kizabera  muri Camp Kigali  tariki  ya 10 werurwe 2019  guhera isaa 14h00 .

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo