• adepr

    ADEPR:Kwimura abakozi boherezwa mu ntara bishobora kugarura umwuka mubi mu itorero

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 22, 2019

    Muri iyi minsi mu itorero ADEPR  haragenda havugwa amavugurura atandukanye arimo iyimurwa ry’abakozi batandukanye bavanwa mu mujyi wa Kigali bakoherezwa mu ntara nta mpamvu zifatika zishingirwa ho bishobora kongera guteza […]




    Muri iyi minsi mu itorero ADEPR  haragenda havugwa amavugurura atandukanye arimo iyimurwa ry’abakozi batandukanye bavanwa mu mujyi wa Kigali bakoherezwa mu ntara nta mpamvu zifatika zishingirwa ho bishobora kongera guteza umwuka mubi .

    adepr

    Abakozi barimo abashoferi biravugwa ko baba bagiye kwimurwa nta yindi impamvu ishingiwe ho uretse kuba barakoze ku ngoma ya Bishops Tom Rwagasana na Sibomana Jean.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye na bamwe mu bashoferi batwara imodoka z’iri torero biravugwa ko umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev.Karangwa John  yaba arimo gukora impinduka abyitekerereje kuko Rev.Ephrem Karuranga adahari.

    Umushoferi wahishwe ku mpamvu z’umutekano we yagize ati“Amakuru twayamenye ko Umuvugizi wungirije Karangwa John agiye gukoresha akanya Umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem adahari kugirango atwohereze mu Ntara atuziza ko twakoranye n’ubuyobozi bwa Bishop Rwagasana Tom na Bishop Sibomana Jean”.

    Undi mushoferi nawe wadusabye kudatangaza amazina ye yavuze ko ari ukubahohotera kuko hari abashoferi bahamaze igihe kirekire ku buryo na ba Rwagasana Tom nabo babahasanze ariko Umuvugizi mukuru wungirije akaba ashaka kubikora kubera ko iyo Umuvugizi mukuru adahari aba afite ububasha bwo gukora ibyo yishakiye ariko tukaba dusanga ari ukuduhohotera rwose mutubarize icyo tuzira.

    Biravugwa ko Rev.Karangwa John yaba adakunzwe na benshi kuko ngo iyo Rev.Karuranga adahari akoresha ububasha aba asigaranye agakora ibyo yishakiye sibyo gusa ngo n’amavugurura ya bashumba b’uturere n’indembo aherutse gukorwa atishimiwe.

    Kuva mu mwaka wa 2017 ubwo abayobozi bakuru bafungwaga bakurikiranywe ho kunyereza umutungo w’itorero, ADEPR ntisiba kuvugwa mo amakimbirane n’ibibazo byabayiogize hagati ubwayo.

    john-
    umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev.Karangwa John ushyirwa mu majwi
    ephraim
    Rev.karuranga Ephrem udahari ubu
    adepr
    Bishop Tom Rwagasna na Sibomana abakoranye n’abo nibafashwe neza

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo