• adeprj

    ADEPR:Abari bagizwe abere bagiye gusubira imbere y’Ubutabera

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 5, 2019

    Abahoze bari mu buyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR bakaza gufungwa bakurikiranywe ho ibyaha birimo kunyereza umutungo bagiye gusubira imbere y’ubutabera nyuma y’ubujurire bw’itorero. Mu mwaka wa 2017 nibwo inkundura y’ifungwa n’ikurwa […]




    Abahoze bari mu buyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR bakaza gufungwa bakurikiranywe ho ibyaha birimo kunyereza umutungo bagiye gusubira imbere y’ubutabera nyuma y’ubujurire bw’itorero.

    adeprj

    Mu mwaka wa 2017 nibwo inkundura y’ifungwa n’ikurwa ku inshingano muri ADEPR yatangiye ibi byasize 12 barimo Bishop Sibomana wari Umuvugizi na Tom Rwagasana wari umwungirije hakiyongera ho Mukabera Mediatrice; Beninka Bertin, Nzabarinda Tharcisse; Mukakamari Lynea; Sindayigaya Theophile; Niyitanga Salton; Twizeyimana Emmanuel; Mutuyemariya Christine; Sebagabo Muyehe Leonard na Gasana Valens bagezwa imbere y’urukiko.

    Gusa mu ukuboza 2018 umucamanza yemeje ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizerimana Emmanuel badahamwa n’icyaha ibintu bitashimishije itorero rihita rijurura.

    Aba 9 bari bagizwe abere ukongera ho Sindayigaha, Mukabera Lynea  na Mukakamali bari bahamwe na bimwe muri ibi byaha bongeye gutumizwa mu rukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 06.Nzeli 2019 bakaburana k’ubujurire ADEPR yatanze.

    Usibye kunyereza agera kuri 2 530 395 614 Frw aba bakurikiranywe ho n’ibindi byaha birimo gukoresha umutungo wa Rubanda  nabi hamwe no gucura, gukoresha imapuro mpimbano.

    Kuva muri 2017 itorero ADEPR ry’aba ishami ryo mu Rwanda ndetse nayo  ntirisiba kuvugwa mo ibibazo birimo iyeguzwa ry’abayobozi,mpinduka zitishimirwa kimwe ibi bikiyongera kuba hari abakristu bagiye bandika amabaruwa basaba ko hari abayobozi bakwirukanwa n’ibindi.

    adeprj

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo