• simeon-8272501567497235

    ADEPR Rukili I:Korali Maranatha yareze benshi nka Giselle Preciuos igiye kumurika Album ya 3

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 3, 2019

    Korali Maranatha yo muri ADEPR Rukili I,Remera yanyuze mo abakozi b’Imana bazwi mu Rwanda harimo n’umunyempano Giselle Precious igiye kumurika Album yayo ya 3 mu gitaramo gikomeye kizafatirwa mo amashusho […]




    Korali Maranatha yo muri ADEPR Rukili I,Remera yanyuze mo abakozi b’Imana bazwi mu Rwanda harimo n’umunyempano Giselle Precious igiye kumurika Album yayo ya 3 mu gitaramo gikomeye kizafatirwa mo amashusho y’izi ndirimbo.

    Ibi birori biteganyijwe kubera mu gitaramo kizaba tariki ya 13/10/2019 aho bazafata amashusho y’indirmbo zose ziri kuri iyi Album  yabo ndetse nkuko bitangazwa na Perezida w’iyi Korali,Bwana Nteziryayo Simeon ngo uyu mwaka ukazarangira amashusho ya mbere y’indirimbo zabo yageze hanze.

    Korali Maranatha iri mu zikomeye kandi zimaze igihe mu murimo w’Imana dore ko yatangiye mu 1996 igizwe n’abantu 10 igakomeza kwaguka,uretse umunyempano Giselle Precious abakozi b’Imana nka Aurelie DAF wa ADEPR n’Umuvugabutumwa Fred Kalisa banyuze muri iyi korali n’abandi benshi harimo n’abo Imana ubu yahaye inkoni y’ubushumba yaba abatakibarizwa mu Rwanda n’abahari.

    Iyi korali yakoze album ya mbere y’amajwi muri 2009, ikora iya 2 muri 2014 ubu ikaba imaze kwaguka ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 80.

    simeon-8272501567497235
    Perezida wa Korali Maranatha,Bwana Nteziryayo Simeon

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo