• ephraim

  ADEPR irahakana ubwambuzi bwa miliyoni 80 ishinjwa n’Abayoboke bayo

  Yanditswe na IBYIRINGIRO May 24, 2019

  Itorero ry’ADEPR rirashinjwa n’abayoboke baryo kubambura asaga miliyoni 80 ava mu migabane  bari bafite mu kigondera buzima cya  Ngange kiri mu murenge wa Karama mu karere ka Nyamasheke iyi migabane […]
  Itorero ry’ADEPR rirashinjwa n’abayoboke baryo kubambura asaga miliyoni 80 ava mu migabane  bari bafite mu kigondera buzima cya  Ngange kiri mu murenge wa Karama mu karere ka Nyamasheke iyi migabane ikaza kugurwa n’iri torero gusa ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko aba bishyuwe.

  umuvugizi_wa_adepr_rev_karuranga_ephrem

  Nkuko tubikesha ibinyamakuru bya Flash,abantu bagera ku 9 barimo Ngoga  Theoneste,Uwemeye Azaliya,ndetse na Thacienne Mukandatinya bari bagize ishyirahamwe IMMUGA ariryo ryashinze iri vuriro mu mwaka 1998,nyuma nk’umunyamigabane itorero ry’ADEPR  rikaza kubagurira imigabane ariko ntiribishyure.

  Ngoga  Theoneste wayoboraga IMMUGA  avuga ko bishyuje kenshi  iri torero haba mu magambo no munyandiko ariko ntiyagira icyo bitanga.

  Ati” Twabanje kubishyuza mu magambo, iby’amagambo bivaho turandika banga kudusubiza, kugeza igihe twandikiye inama nkuru y’ubutegetsi y’ADEPR mu 2012. Badusibiza mu kuboza k’uwo mwaka batubwira ko twihangana kandi ko ikibazo cyacu bagisuzumye bagasanga gifite ishingiro, ko bitarenze ku itariki ya 31 z’ukwa mbere 2013, ikibazo cyacu bazaba bagikemuye.”

  Undi mubari bagize iri shyirahamwe agira ati” Batwishyuye, baba bashyize mu kuri. Kuko na bo ukuri baba bakwirengagiza bakureba. N’aho byananiranye, na Perezida wa Repebulika arururuka agasanga umuturage akamubwira ikibazo cye, kandi byagaragaye ko abaturage kenshi bakunda kurengana, kandi bagaragaje ikibazo cyabo. Gusa twizera ko igihugu cyacu kigendera ku mategeko, ko kitabura kuturenganura.”

  Nubwo aba bavuga gutya ADEPR ivuga nta mwenda ibafitiye cyane ko ngo urukiko rwaje gutesha agaciro ikirego cyabo ibintu abam bishyuza badahakana.

  Umuvugizi w’iri torero Ephrem Karuranga avuga iki kibazo cyarangijwe n’inkiko nta mpamvu yo kongera kugisubira mo kuko hari amafaranga bari bishyuwe hagasigara ibihumbi 423 bakanga kuza kuyafata aribyo byatumye yiyongera akagera ku mwenda bihyuza ubu.

  Ati “Batumweho kuko n’ubusanzwe bari basanzwe babishyura ntabwo ADEPR Ngange yanze kubishyura nta  n’ubwo yabuze ubwishyu,ahubwo mbona barabikoze ku bushake.Mbere yo kuvuga ko amafaranga y’umuntu ahari, ibihumbi 423 bikaza kugera kuri miliyari 81,  urumva ko ari ibintu nawe wakumva ko bitari mu nzira iriyo.kuko kugira ngo bajye mu rukuko hari izindi ntamwe zari zatewe.”

  Abishyuza bavuga batazacika integer ahubwo ko bazakomeza gushaka ubutabera kugeza ikibazo cyabo gikemutse.

  ADEPR ni rimwe mu yafite abayoboke benshi mu matorero y’Abapantekote mu Rwanda gusa bisa nkaho ibibazo by’amafanga amakimbirane ya hato na hato bikomeje kuba ndanze muri iri torero.

   

   

  Umwe mu bari bagize ishyirahamwe IMMUGA rishinja ADEPR kubambura

   

  baruwa
  Ibaruwa Ubuyobozi bw’ADEPR bwasubije aba bishyuza

   

  IBYIRINGIRO.RW  Leave a Reply


  Ibitekerezo