• poster-3497641565264802

    ADEPR Gatenga igiye gukora igiterane cyo kwibutsa abantu”Kugaruka kwa Yesu”

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 8, 2019

    Itorero ADEPR Paruwasi ya Gatenga, ryateguye igitaramo gikomeye cyo gusobanurira Abakirisitu ibyo kugaruka kwa Yesu, cyatumiwemo abavugabutumwa b’abahanga barimo Rev.Pastor Canesius, Rev.Pastor Simon Pierre na Pastor Zigirinshuti. Iki giterane biteganyijwe […]




    Itorero ADEPR Paruwasi ya Gatenga, ryateguye igitaramo gikomeye cyo gusobanurira Abakirisitu ibyo kugaruka kwa Yesu, cyatumiwemo abavugabutumwa b’abahanga barimo Rev.Pastor Canesius, Rev.Pastor Simon Pierre na Pastor Zigirinshuti.

    Iki giterane biteganyijwe ko kizatangira tariki ya 13 Kanama 2019 kikazamara iminsi 5 kuri ADEPR Gatenga,mu minsi isanzwe y’imibyizi kikazajya gitangira saa 18h kugeza saa 21h naho ku wa gatandatu ni uguhera saa munani.

    Amakorali nka Gibion choir ya ADEPR Murambi, El Bethel choir ya ADEPR Kacyiru, Isooko y’amahoro na Goshen choir ya ADEPR Rwampala ari mu bazaririmba umuri iki giterane mu rwego rwo gufasha imitima y’abantu guhembuka nkuko byitezwe.

    Nkuko yabibwiye itangazamakuru Pastor Bwate David uyobora umudugudu wa ADEPR Gatenga yavuze ko iki gitarane bagiteguye bagamije gukora ivugabutumwa ryibutsa abantu ibijyanye no kugaruka kwa Yesu ari nayo mpamvu batumiye abavugabutumwa b’inararibonye mu gusobanura iyi ntego.

    Yagize ati: Turararikira abantu kuzitabira iki giterane kugirango bazabashe gusobanukirwa ibijyanye no kugaruka kwa Yesu nk’uko byanditse muri Yohana 14:3(Igihe Yesu yajyaga mu ijuru yasize isezerano kuri bose bizera kuzuka kwe: “Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

    Muri iki giterane twatumiyemo abasaza b’inararibonye mu gusobanura iyi ntego barimo Rev.Nzabonimpa Canisius na Rev Ngezahayo.Simon Pierre bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru mu itorero rya ADEPR ndetse hakaba na Pastor Zigirinshuti Michel nawe uzwiho kwigisha inyigisho nkizi hamwe n’abandi bakozi b’Imana batandukanye bazaboneka muri iki giterane.

    bwate
    Bwate David uyobora ADEPR Gatenga

    Usibye amakorali twavuze haruguru andi nka El Bether ya ADEPR Kacyiru, Goshen ya ADEPR Rwampala, Isoko y’amahoro izaturuka muri ADEPR Kamashashi n’izindi zikorera umurimo w’Imana mu Gatenga nka Holy Nation, Ukuboko kw’iburyo, Beura, Nyota Alfagiri hamwe na Elayo nazo zizaba zihari.

    poster-3497641565264802

    nzabonimpa-canisius-3505221565265015
    Rev Pastor Canesius azabwiriza muri iki giterane
    zigir
    Pastor Zigirinshuti uzabwiriza muri iki giterane


    Leave a Reply


    Ibitekerezo