• abarinzi_choir-b2072

    ADEPR Gasave:Korali Abarinzi  ikoze imapanuka Presidente wayo ahita yitaba Imana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 14, 2019

    Kuri uyu wa Gatandatu 14 Nzeli 2019, imodoka yari itwaye Korali Abarinzi ibarizwa muri ADEPR Gasave yarenze umuhanda ubwo bari mu nzira berekeza mu Ivugabutumwa mu karer ka Ruhango Presidente […]




    Kuri uyu wa Gatandatu 14 Nzeli 2019, imodoka yari itwaye Korali Abarinzi ibarizwa muri ADEPR Gasave yarenze umuhanda ubwo bari mu nzira berekeza mu Ivugabutumwa mu karer ka Ruhango Presidente wayo ahita yitaba Imana abandi barakomereka.

    Amakuru dukesha Iyobokamana avuga ko iyi mpanuka ibereye mu muhanda wa hitwa Kubuhanda I Gitwe ubwo bisangaga imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri yarenze umuhanda usibye uwitabye Imana abandi bakomeretse harimo 6 bameze nabi cyane.

    Murongo  wa Telephone, Bwana Rev.Pastor Rugema Vedaste umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasaveku yemeje aya makuru avugako koko iyi mpanuka ibaye ariko akab ataramenya byinshi kuri yo.

    Ati:”Korali yahagurutse hano mu mujyi wa Kigali yerekeje mw’ivugabutumwa Muri Paruwasi ya ADEPR Buhanda mu karere ka Ruhango mu kanya rero nibwo iyi nkuru y’inshamugongo itugezeho ko habaye impanuka andi makuru arambuye ndayamenya mukanya kuko ndimo nerekeza aho impanuka yabereye”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Imibereho myiza Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko inkomere zahise zijyanwa kwitabwaho kwa muganga.

    Yagize ati “Ni byo hari umuntu umwe ni we wahise apfa, abandi 13 bakomeretse ndetse bamaze no kugera ku Bitaro bya Gitwe barimo barahabwa ubuvuzi bw’ibanze.’’

    abarinzi_choir-b2072
    Imodoka yari itwaye Korali Abarinzi n’iyi y’umuhondo

    Turakomeza kubakurikinira iyi nkuru.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo