• nko10

    Abaramyi Serge Iyamuremyi na Simon Kabera batangaje ibintu bikomeye k’ubuzima bwabo mu gitaramo cya Prosper Nkomezi- VIDEO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 8, 2019

    Kuri iki cyumweru Tariki ya 07 Nyakanga 2019,umuramyi Prosper Nkomezi yakoze igitaramo cy’amateka ‘Ibasha gukora Live Concert’kikaba ari cyo cye  cya mbere kuva yatangira  umuziki,ni igitaramo yafashijwe mo n’abahanzi benshi […]




    Kuri iki cyumweru Tariki ya 07 Nyakanga 2019,umuramyi Prosper Nkomezi yakoze igitaramo cy’amateka ‘Ibasha gukora Live Concert’kikaba ari cyo cye  cya mbere kuva yatangira  umuziki,ni igitaramo yafashijwe mo n’abahanzi benshi batandukanye barimo Alarm Ministries,Healing worship team,Simon Kabera na serge Iyamuremye.

    nko10

    Serge Iyamuremye na Simon Kabera buri umwe mu mwanya we wo kuririmba yagiye yivuga ho akagaruka no k’ubuizma bwe,aha Serge Iyamuremye mu kiganiro n’Itangazaakuru nyuma yo kuririmba yavuze ko kuba akiri muri Gospel atari uko aribyo ashoboye ahubwo Imana aribyo yamuhamagairiye.

    Yagize ati” :”impamvu nkiri muri muzika iramya igahimbaza Imana ni uko aricyo kintu nahamagariwe,akaba aricyo nshoboye kuruta ibindi.Numva ariyo mpamvu Imana yanshyize kuri iyi si ,ni ukugirango nyiramye..Mbere byari bigoye muri yi muzika ariko ubu tuzi abahazi bo muru uyu muziki uhimbaza Imana bafite imodoka, inzu n’ibindi bikorwa bigiye bitandukanye bakora.Uvuze ko muri uyu muziki uhimbaza Imana nta mafaranga abamo waba ubeshya,gusa ni uko amakampani ataratekereza cyane kuza muri uyu muziki,nubwo bamwe batangiye kuza.

    nko9
    Umuramyi Simon Kabera

    Ubwo yari imbere yabari bitabiriye iki gitaramo Simon Kabera yagarutse k’ubuzima bw’iwabo uburyo kwiga kwe byari bigoye ariko Imana itica masezerano iza kumugirira neza ajya kwiga Iburayi.

    Ati ”Data yapfuye niga i Butare mu mwaka wa kane, ariko umunsi umwe ndi mu nzu y’Imana umuntu utarize niwe wambwiye ngo wa muhungu we Imana iguhaye umugisha,uziga amashuri menshi. Navuye i Butare Imana impa umugisha jya kwiga mu Burayi Imana irambwira ngo ndi Imana isohoza amasezerano”.

    Yakomeje ngo “Umuntu twari twicaranye naramubwiye ngo mvuye mu Rwanda ,arambwira ngo uzi uburyo iri shuri rihenze!Ni nkaho yambwiraga ngo wageze hano ute? Nahise nibuka ko najyaga ngemura amata ku igare mvuye kure mu giturage kwa Data.Najyaga nsiba ishuri Papa akambwira ngo njyewe se ko ntize ,ariko uko Imana iteraho akantu niko mvuga ngo “Ifeza n’izahabu byose ni ibyawe”.

    Simon Kabera na Serge Iyamuremye ni abaramyi bamaze imyaka itari mike muri Gospel Nyarwanda ndetse bakaba barajyiye bahabwa ibihembo bitandukanye kubera uburyo indirimbo zaba zihebura abantu benshi.

    nko10
    Serge Iyamuremye ngo ntiyava muri Gospel

     

    nko9
    Simon Kabera avuga ko Imana itajya yica amasezerano

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo