• ug

    Abakristu ba ADEPR bari bafungiye Uganda bagaruwe mu Rwanda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 13, 2019

    Abayoboke ba ADEPR bari bamaze ukwezi n’igice  bafungiye mu gihugu cya Uganda barekuwe bahita bagarurwa mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeli 2019 bategeze imbere y’inkiko. Ahagana […]




    Abayoboke ba ADEPR bari bamaze ukwezi n’igice  bafungiye mu gihugu cya Uganda barekuwe bahita bagarurwa mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeli 2019 bategeze imbere y’inkiko.

    Ahagana Saa mbili n’igice ku mugoroba washize nibwo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa Uganda ku mupaka wa Kagitumba mu mutara rwashikirije urwo kuruhande rw’u Rwanda abanyarwanda 32 bari bamaze igihe bafungiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkuko bikomeje kugendekera abanyarwanda benshi.

    Muri aba bantu bageze mu Rwanda harimo 28 bari bafashwe tariki ya 23 Nyakanga uyu mwaka bafatirwa mu rusengero rwa ADEPR ahitwa ahitwa Kibuye mu Mujyi wa Kampala bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ahitwa Kireka muri kampala  mu gihe abandi  4 bafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Uganda bajyanwaga ku biro bya CMI(Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Uganda).

    Nkuko tubikesha RBA bose bavuga ko bafashwe bitwa ko ari intasi z’u Rwanda gusa aho kugirango bagezwe imbere y’inkiko bagiye bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo abandi bakisanga bagiye guhabwa imyitozo ya gisirakare kugeza bagaruwe mu Rwanda nta butabera bagezemo.

    Ibibazo by’abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bimaze igihe  tubibutse byaje gutuma mu mezi ane ashize ADEPR ishami rya Uganda ryitandukanya na ADEPR Rwanda bahita bahindura izina bitwa PCIU(Pentecostal church international Uganda).

    ug
    Abari bafungiwe muri Uganda bavuga bavuye yo bataburanye

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo