Abahanzi bakomeye muri Gospel mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo kiswe ” Dutarame live concert”
Abahanzi bakomeye mu Rwanda muri Gospel barangajwe imbere na Alexis Dusabe bagiye guhurira mu gitaramo kiswe ” Dutarame Live Concert ” kizabera muri Kigali Pele Stadium mu ntego yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ inda zitateganyijwe .
iki gitaramo cyiswe ” Dutarame Live concert ” cyateguwe n’ umuhanzi Alexis Dusabe ukunzwe n’ abatari bacye biganjemo abakuru n’ abato biciye mu ndirimbo za kunzwe nka Njyana igorigotha , umuyoboro , zaburi 23…..
Alexis Dusabe aganira na IBYIRINGIRO.RW yagize ati :” binyuze muri East African Gospel Festival mbereye umuyobozi ifatanyije n’ umujyi wa Kigali twabateguriye iki gitaramo tugamijwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ inda zidateganyijwe ziterwa abangavu ….. binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana n’ ijambo ry’ Imana tubashishikariza kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza bakabivamo. ”
Iki gitaramo cyiswe ” Dutarame Live concert ” giteganyijwe kuba Taliki ya 02 Nzeri 2023 kuva kw’isaha ya saa Munani z’amanywa, kikazabera kuri(Kigali Pele Stadium), cyatumiwemo abahanzi nka Dominic Nic Ashimwe; Josh Ishimwe hamwe n’itsinda rya James na Daniella.Muhawe ikaze mwese,
IBYIRINGIRO.RW