ABAGORE BEZA NI UMUGISHA UVA K’UWITEKA- Bishop Fidel Masengo

Imigani 18:22
“Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”

Uno munsi ni itariki ya 8 Werurwe, umunsi w’abagore ku isi yose.

Abagore bawizihiza si abubatse gusa ahubwo n’abakiri ingaragu ni umunsi wabo.

Mu rwego rwo kwifuriza abagore bose umunsi mwiza, nashatse kubibutsa ko muri umugisha w’Imana ku isi yose, iyo mubaye beza.

Ubwiza ijambo ry’Imana ryavuze si isura benshi bitaho cyane, nubwo kuyitaho atari bibi, ubwiza buvugwa ni imyitwarire n’imico igaragarira abantu ubizi cyangwa utabizi. Ubwiza buvugwa ni ubuzima umugore abayeho, abanyemo n’abandi. Ubwo muryoherwa n’ibyiza byinshi mubona, mutekereze cyane no kuri ubwo bwiza ijambo ry’Imana rivuga ngo mube umugisha w’Imana ku isi. Nicyo Imana ibifuzaho.

Abagabo bubatse bakaba bafite abagore beza mu mico no mu myitwarire bahawe umugisha n’Imana.
Abasore nabo bakeneye kuzabona uwo mugisha mu gihe cyabo.

Umukobwa ukiri ingaragu, afate akanya atekereze cyane ku Isi akeneye kubamo mu myaka iri imbere, arebe niba ubuzima abayemo, ku giti cye, bwazatuma ahinduka umugisha w’Imana ku mugabo uzamushaka, abana azabyara, abaturanyi azagira, akazi azaba akora… Mu buzima azabamo naho yaba adateganya gushaka.

Umunsi mwiza w’abagore bubatse kuri mwese abo nzi nabo ntazi mufite imico n’imyitwarire myiza. Muri umugisha w’Imana.

Kubatarabigeraho namwe, umunsi mwiza kandi Imana ikomeze ku bigisha uko mwaba umugisha nk’uko ibibifuzaho. Uharanire kuba uwo Imana ishaka ko uba, izabigushoboza.

@ibyiringiro.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *