• DSC7693

    Bishop Rugagi yatangaje inzira y’ inzitane yaciyemo ashinga itorero Redeemed Gospel Church

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 6, 2018

    Bishop  Rugagi Innocent  yatangaje amabanga  akomeye  n’ inzira y’  inzitane yanyuzemo  ashinga itorero   Redeemed Gospel Church  asobanura uko yahiriwe n’ icyo yise isoko ry’ umugisha  yacuririzagaho ibisusa, urusenda …..   […]




    Bishop  Rugagi Innocent  yatangaje amabanga  akomeye  n’ inzira y’  inzitane yanyuzemo  ashinga itorero   Redeemed Gospel Church  asobanura uko yahiriwe n’ icyo yise isoko ry’ umugisha  yacuririzagaho ibisusa, urusenda …..

    DSC7693
    Bishop Rugagi Innocent umuyobozi mukuru w’ Itorero Redeemed Gospel Church

     

    Bishop  Rugagi Innocent   umaze kumenyekana cyane mu Rwanda  bishingiye kubitangaza n’  udushya  tunyuranye  tubera  mu itorero rye rya Redeemed Gospel Church  , usange benshi bajya  guteranirayo bakurikiye   ibitangaza

    Bishop  Rugagi Innocent   umuyobozi mukuru w’ Itorero Redeemed Gospel Church ubwo yari mu iteraniro yatangaje ku mugaragaro amateka y’  inzira y’ inzitane yaciyemo  atangiza iri torero  dore ko atangaza ko ryatangiriye mu karere ka Ruhango risengeramo abakristo bacye kandi bakennye bigatuma   badatanga icyacumu cy’ amafaranga  ahubwo batanga  urusengda , ibisusa n’ amatecye  abonye amafaranga ataboneka aza kwigira inama yo kujya abigurisha  ku isoko    yise iry’ umugisha bakamuha amafaranga .

    Bishop  Rugagi Innocent       yatangije  itorero   mu mwaka wa 2008 ritangirira mu ntara  y’ amajyepfo mu  Karere ka Rughango ritangirira mu inzira igoranye  cyane aho  yarafite abakristo bakennye  batangaga  icyacumi cy’  ibyo bejeje nawe ubwe yarakennye yagenda  ku igare cyangwa      akagenda n’ amaguru mu mamagamo   ye yagize ati “  Ntibyari byoroshye muri ako karere (Ruhango) kubera ko benshi bari bugarijwe n’ubukene bukabije Bampaga icyacumi cy’urusenda nkagicuruza ku isoko ry’umugisha. Mwebwe ntabwo murizi, isoko ry’umugisha ni ugufata ibyo abantu batuye ugahagarara imbere yabo ukabaza uti ninde ugura, uti ni nde ugura urusenda? Ninde ugura umucyayicyayi? Hano hari amateke, ugura ni nde? Ibisusa ugura ninde…? Iryo niryo twitaga isoko ry’umugisha.”

    Yakomeje agira  ati “ Imana yarahabaye, yabaye Imana isezeranya, yabaye Imana isohoza wowe wireba uyu munsi ejo hawe hateye amatsiko kuruta nonaha, ni yo mpamvu njya nkubwira ngo wikwita kuburyo bakubwira nonaha, wicika intege kubera abarimo kuguca intege aka kanya, Imana yawe izaza baceceke, Imana iraje igutabare. Komeza inzira watangiye wicika intege uri mu ruhande rwawe arakomeye kurusha uri mu ruhande rw’ababisha bawe, ni Imana ishobora byose.”

    Uwiteka akwibuke, kandi agusure. Reba uko amateraniro ya HABWA y’umugoroba yagenze. Hamwe na Bishop Rugagi.

    Kugeza ubu  itorero Redmed Gospel Church  riyobowe na Bishop Rugagi ryimukiye I Kigali  mu mwaka wa 2010  mu mwaka  wa 2013  rigaba nadi mashami  muntara  y’ iburasirazuba

    Ryatangiriye mu karere ka Ruhango mu 2008 riza kwimukira i Kigali ku mugaragaro kuwa 22 Ukwakira 2010, ahagana muri 2013 ni bwo ryafunguye andi mashami mu ntara y’Iburasirazuba.

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo