• hqdefault

    UBUHAMYA: Nyirinkwaya Salomo avuga urukundo yabonye mu banyabyaha ko ruruta urw’abakristu n’ukuntu ibyaha biryoha iyo ukibirimo bikaryana ubisohotsemo.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 4, 2018

    Nyirinkwaya Salomo winjiye mu buzima bw’ubukozi bw’ibibi akiri muto avuga ko atangazwa cyane n’urukundo yabonye mu birara rutaba hagati y’abantu b’imana. Nyirinkwaya Salomo  ni umusore uvuka mu karere ka Kirehe […]




    Nyirinkwaya Salomo winjiye mu buzima bw’ubukozi bw’ibibi akiri muto avuga ko atangazwa cyane n’urukundo yabonye mu birara rutaba hagati y’abantu b’imana.

    Nyirinkwaya Salomo  ni umusore uvuka mu karere ka Kirehe akaba avuka kuri se w’umukuru w’itorero muri ADEPR nyina akaba umudiyakonikazi avuga ko yinjiye mu buzima bw’ibyaha birimo kunywa itabi no gucuruza inzoga zitemewe yakuraga muri Uganda ku myaka 8 yonyine gusa akaza kubiva mo nyuma yaho afashwe yiba Se umubyara akaza kwishyuzwa ibyo yari yibye bigatuma za kwisubira ho akayoboka urusengero.

    hqdefault

    Salomo mu buhamya yatanze nkuko tubikesha Ibyishimo.com yavuze ko nyuma yo kwinjira mu buzima bwo ku muhanda akora ibibi ntacyo byamumariye kuko ngo n’amafaranga yakuraga mu bucuruzi yakoraga (nkuko bwavuzwe haruguru) yagomabaga kuyashyira uwari waramuhaye igishoro gusa ngo atangazwa n’urukundo ndetse no gufashanya biba mu birara atarabona mu bantu b’Imana.

    agira ati“Ikimbabaza ni uko Urukundo nabonye mu birara mu bantu b’Imana rutabamo, natunguwe n’ukuntu ibirara bigenzi byacu byatwakiriye neza cyane bikatuvura twarwaye, bikaguheka ,mbese biduha buri kimwe nyuma yo gukubitwa inkoni nyinshi n’aba polisi aho twari dufungiye, usanga ibirara bikundana cyane ku buryo kidashobora kunywa itabi cyangwa ngo kirye icyo ari cyo cyose kidasangiye na mugenzi wacyo.

    Ariko mu bakirisito usanga umuntu yanga uwo baririmbana kuko amurusha kuririmba neza, ugasanga umuntu yanga uwo bavukana kuko amurusha ubutunzi, mbese urukundo usanga rusigaye ku marimbi kuko ho umuntu apfa abantu bakaza ari benshi mu gihe akiri muzima batigeze bamusura.”

    Nyuma yo kwivuruguta muri ibyo byaha byose Nyirinkwaya Salomo avuga uko yaje gukizwa.

    “Gukizwa kwanjye kwaje gutangira nyuma y’uko mfashwe nibye, bahamagara papa ngo aze yishyure ibyo nibye, yaraje ankubise amaso ararira, ndibuka ko yavuze ati ‘Mana aho kugira ngo nzicwe n’agahinda byaruta Salomo agapfa nkababazwa nuko umwana wanjye atakiriho’

    Yishyuye ibyo nibye ubundi turataha, ikimwaro cyaramfashe gusa nza gufata icyemezo cya kigabo njya ku rusengero, ninjiye banyicaza imbere, pasitoro aransengera nasubiye mu rugo mfata gahunda yo guhindura inshuti zose nari mfite, imyenda y’uburara ndajugunya, mbese mpinduka mushya.”

    Uyu musore akomeza avuga ukuntu nta kintu kiryoha nko gusambana hamwe n’ibindi byaha iyo ukibirimo gusa bikaryana igihe kirekire.

    Ati: “nyuma yo gukizwa naje gusubira mu ishuri gusa gufata bimbera ikibazo kuko itabi ryari ryarambayemo ryinshi gusa abana twiganaga bakamfasha .

    Salomo ngo yaje kujya muri Korali ari naho yaje kuba  inshuti n’umukobwa wayoboraga iyo Korali ari nawe waje kumugarura mu busambanyi kabone n’ubwo yari yarihannye.

    hqdefault

    yagize ati”Gusambana Biryoha cyane ariko bikababaza igihe kirekire, uwo mukobwa yaje kunshuka turaryamana, bituma abantu bose bantakariza icyizere, nuko hashize iminsi mike cyane, wa mukobwa yaje kumbwira ko arwaye Sida, nuko ndiheba numva ko ubuzima bwanjye burangiye! mukuru wanjye yaje kumpimisha asanga ndi muzima ariko nanga kubyemera, naje kongera ndipimisha nsanga ndi muzima! nshima Imana cyane mpita mfata umwanzuro ntakuka wo gukizwa nkava mu byaha by’ubusambanyi.”

    Yakomeje agira ati: “Burya iyo umuntu yibye abirya agahe gato,ariko iyo bagufashe bakaguca akaboko ntigasubiraho, usambana akanya gato ariko wakwandura Sida ukababara igihe kirekire.”

    Nyirinkwaya Salomo asoza asaba abakristu bose ko bagakwiye kurangwa n’urukundo nk’urwo za mayibobo zigirirana kabone n’ubwo ziba ziri mu byaha akanasaba buri muntu kwirinda kubera mugenzi we ikigusha nkuko uriya mukobwa baririmbanaga muri Korali yabigenje.

    src : ibyishimo.com



    Leave a Reply


    Ibitekerezo