• IMG-20190312-WA0044

    NYAGATARE : Indirimbo za Korali Siyoni Jenda zahembuye mitima ya benshi , abasaga 150 bakira agakiza mu Itorero rya ADEPR Mimuri – Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 12, 2019

    Korali Siyoni Jenda  yagize urugendo rw’ iminsi 2 rw’  ivugavutumwa  mu karere ka Nyagatare   mu itorero rya ADEPR Mimuri umudugudu wa Mimuri, ubutumwa bw’ indirimbo za Korali Siyoni zihembu benshi  […]




    Korali Siyoni Jenda  yagize urugendo rw’ iminsi 2 rw’  ivugavutumwa  mu karere ka Nyagatare   mu itorero rya ADEPR Mimuri umudugudu wa Mimuri, ubutumwa bw’ indirimbo za Korali Siyoni zihembu benshi  abagera ku 150 bakira Yesu Kirisito nk’ umwami n’ umukiza wabo

    IMG-20190312-WA0044
    Korali Siyoni Jenda yakoreye ivugabutwa i Mimuri

    Ni urugendo rw iminsi 2, rwatangiriye  mu Karere ka  Nyabihu ahagana  mu masaha  yo muru kerera rwo kuwa 9/3/2019  , abaririmbyi ba Korali Siyoni , abayoboz b’ itorero na bandi bari babaherekeje bahagurutse ku isaha ya saa kumi za  mu  gitondo berekeza I  Mimurimu Karere ka Nyagatare.

    Habura  nka 2km  ngo bagere aho bagomba  gukorera  ivugabutumwa basanze bateguriwe moto nyinshi  zigenda zivuza  amahoni menshi, abantu batuye Centre y ubucuruzi ya Mimuri no mu nkengero zaho barakangaranye bibaza ibibaye, babona ni korali Siyoni ije gutaramana nabo.

    Korali Siyoni ADEPR Jenda  yahawe umwanya ikora umurimo wayizanye , Bahagurukana indirimbo 6 zabo zikunzwe  na benshi . Abantu barafashwa bikomeye,  Hakurikiyeho ijambo ry Imana rya kanguriraga abantu kuva mu byaha, bagakizwa , Yesu akabatuma. Aha hihanye abantu barenga 50, bemera gukizwa.

    Korali Siyoni ADEPR Jenda  yongeye gukora mu nganzo yabo yuzuye ubuhanga arinako inasoza igitaramo dore ko bwari bumaze kwira, ariko abantu  bakomezaga kugaragaza k bakinyotewe kubumva indirimbonza Korali  , abaraho  batahana isezerano ry ‘umunsi ukurikiraho.

    Mu iteraniro ryo ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019  byari ibyishimo kuko abantu bitabiriye ku buryo bukomeye.  Abakristo na baturage ba Mimuri bishimira Guhemburwa n indirimboza Korali Siyoni ADEPR Jenda  , ndetse bishimira umuziki w’ umwimerere kdi wuzuye ubuhanga bacurangiwe. Maze  haboneka abantu benshi bihana bagera  ku 100.Korali Siyoni ADEPR Jenda  isoza indirimbo zayo n ‘urugendo rwabo rw’ ivugabutumwa, abitabiriye igiterane batifuza ko yagenda, basaba ko yazagaruka.

    Umwe mu baturage ba Mimuri akaba n umukristo aganira n’  umunyamakuru wa IBYIRINGIRO  .RW  yagize   ati :” Nishimiye ubutumwa numviye aha bunyongereye imbaraga mu rugendo rwa Gakiza. Ikindi nishimiye Iriya Korali Siyoni, ni abaririmbyi beza kdi bafite ubuhanga mu miririmbire mu micurangire, Icyanteye Ku bakunda cyane ni ukuntu bicisha bugufi, Kwiyoroshya n ‘ubusabane bafite, kuko hari choir zanga kuza mu cyaro cg zanahagera ugasanga zifite ibikabyo.Siyoni choir bafite umwuka wera kandi  Imana ibahe umugisha.”

    IMG-20190312-WA0062

    Mu kiganiro yagiranye  n’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW,Bwana Maniriho Jean de Dieu,adukangariza uko  bakiriye ivubutumwa bokoreye  mu Karere ka Nyabihu  i  Mimuri yagize ati :” Twishimiye kugera muri aka Karere bwa mbere nka Siyoni, Ni ubwa mbere twakiriwe na koruteje ya Moto nyinshi kuriya, Byatunejeje kdi byatweretse n ‘urukundo rwa bana b ‘Imana, ndetse na Bantu batuye Inaha. Ikindi twishimiye umurimo Imana yadukoresheje muri iyi minsi ibiri tumaze hano, Icyatunejeje kuruta ibindi byose ni abantu barenga 150 bemeye kwihana , no kwakira Yesu Kristo nk umwami n umukiza wabo”

    Umuyobozi wa Korali Siyoni ADEPR Jenda yadutangarije ikomeje umurimo w’ Ivugabutumwa, aho bitegura kwakira Goshen choir/ Adepr Musanze mu kwezi gutaha. Nyuma mu kwezi kwa Gatanu bakazaba bari muri Kigali , kuri Adepr Rugando.

    AMAFOTO

    IMG-20190312-WA0072

    IMG-20190310-WA0097 IMG-20190311-WA0072  IMG-20190312-WA0045

    IMG-20190312-WA0046

    IMG-20190312-WA0049

    IMG-20190312-WA0052

    IMG-20190312-WA0059

    IMG-20190312-WA0060 IMG-20190312-WA0061  IMG-20190312-WA0063 IMG-20190312-WA0064

    IMG-20190312-WA0065 IMG-20190312-WA0066

    IMG-20190312-WA0071

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo